Zaburi 124
124
Umuvugo ushimira Imana, imaze gukiza Israheli#124.0 . . . imaze gukiza Israheli: abayoboke b’Uhoraho bari mu mazi abira (1–5); arakarama rero Uhoraho, we watumye bokoka, bagahonoka abo banzi babahagurukiye (6–8)!
1Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi.
Iyo Uhoraho ataturengera
— ngaho Israheli nibyivugire —
2iyo Uhoraho ataturengera,
igihe abantu bari baduhagurukiye,
3baba baratumize bunguri
mu mugurumano w’uburakari bwabo.
4Ubwo ngubwo amazi aba yaraturenzeho,
umugezi uhurura uba waraduhitanye;
5ubwo ngubwo amazi asuma,
aba yaraturenze hejuru!
6Arakarama Uhoraho,
we utatugabije amenyo yabo!
7Twararusimbutse nk’inyoni
ivuye mu mutego w’umuhigi;
umutego waracitse, turarusimbuka!
8Ubuvunyi bwacu buba muri Uhoraho nyirizina,
we waremye ijuru n’isi.
Currently Selected:
Zaburi 124: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.