Zaburi 123
123
Isengesho ry’umuntu w’insuzugurwa ariko wiringiye Imana#123.0 . . . wiringiye Imana: kimwe n’abandi bavandimwe be bose, umuririmbyi arumva ari umunyabyago bikabije: hirya no hino abantu babahinduye urw’amenyo bakabasuzugura, kubera ko bo banze guhemukira Nyagasani, Imana yabo; nuko bakayitakambira ngo ize ibarengere.
1Indirimbo y’amazamuko.
Nubuye amaso ari wowe ndangamiye,
wowe uganje mu ijuru.
2Nk’uko abagaragu bahanga amaso
ibiganza bya shebuja,
nk’uko umuja adakura amaso
ku kiganza cya nyirabuja,
ni na ko natwe amaso twayahanze
Uhoraho Imana yacu,
dutegereje ko ari butugirire impuhwe.
3Tugirire impuhwe, Uhoraho, tugirire impuhwe,
kuko twahagijwe agashinyaguro!
4Tumaze guhazwa agasuzuguro k’abirasi
n’agashinyaguro k’abikuza.
Currently Selected:
Zaburi 123: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.