YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 122

122
Ibyishimo byo kujya mu Ngoro y’Imana#122.0 . . . mu Ngoro y’Imana: iyi na yo ni zaburi y’amazamuko. Iragaragaza ibyishimo by’ugiye mu rugendo rutagatifu, ariko cyane cyane iyo ageze i Yeruzalemu. Ntarambirwa kwitegereza uwo mugi utagira uko usa, wo sangano ry’imiryango yose ya Israheli. Arawusabira kandi akawifuriza «amahoro»; koko kandi, mu gihebureyi izina bwite «Yeruzalemu (Yerushalayim) ryibutsa ijambo «Shalom» (= amahoro), ni na cyo gituma bakunda kuwita «umugi w’amahoro».
1Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi.
Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,
bati «Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!»
2None urugendo rwacu rutugejeje
ku marembo yawe, Yeruzalemu!
3Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,
umugi ucinyiye cyane.
4Aho ni ho imiryango ya Israheli,
imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro,
gusingiza Uhoraho uko Israheli yabitegetswe.
5Aho ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,
intebe yicaraho igihe aca imanza.
6Nimwifurize Yeruzalemu amahoro,
muti «Abagukunda bose baragahorana ituze;
7amahoro naganze mu nkike zawe,
n’ituze rikwire mu rugo rwawe!»
8Kubera abavandimwe banjye n’incuti zanjye,
mpimbajwe no kukubwira nti «Amahoro naganze iwawe!»
9Kubera Ingoro y’Uhoraho Imana yacu,
nkwifurije ishya n’ihirwe!

Currently Selected:

Zaburi 122: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in