YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 121

121
Uhoraho ni umuvunyi w’umuryango we#121.0 . . . umuvunyi w’umuryango we: iyi zaburi ni imwe muri za ndirimbo z’amazamuko. Uwabaga agiye i Yeruzalemu yajyaga guhaguruka akabanza gukangaranywa n’imisozi miremire ari buze kuzamuka, akanatekereza amakuba ashobora kumugwirira; ariko akikomeza, azirikana ko Imana izamuherekeza ikamubera umuyobozi n’umuvunyi.
1Indirimbo y’amazamuko.
Amaso nyahanze impinga y’imisozi:
mbese nzatabarwa n’uvuye he?
2Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho
waremye ijuru n’isi.
3Ntazareka intambwe zawe zidandabirana,
umurinzi wawe ntasinziriye.
4Oya, umurinzi wa Israheli
ntasinziriye, ntanahunyiza.
5Uhoraho ni we murinzi n’ubwikingo bwawe,
ahora akurengera mu rugendo.
6Bityo ntuzicwa n’izuba ry’amanywa
cyangwa umwezi wa nijoro.
7Uhoraho azakurinda ikibi cyose,
anakurindire amagara yawe.
8Ni koko, Uhoraho azakurinda,
kuva uhagurutse kugeza uhindukiye,
uhereye ubu n’iteka ryose.

Currently Selected:

Zaburi 121: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in