Zaburi 120
120
Ababeshyera abandi bazahanwa bikaze#120.1 . . . bazahanwa bikaze: umuntu w’umunyamahoro kandi ucisha make, arasaba Imana ngo imukure hagati y’abanyamahanga b’abagome baturanye. Iyi zaburi ni yo itangira itsinda ry’izo bita «Indirimbo z’amazamuko» (120–134); ari zo Abayahudi bakundaga kuririmba bazamuka umusozi Yeruzalemu yari yubatseho, bagiyeyo guhimbaza umwe mu minsi mikuru.
1Indirimbo y’amazamuko
Igihe nari mu kaga natakambiye Uhoraho,
maze na we aranyumva.
2Uhoraho, urandinde abantu babeshya,
kandi bakarahira ibinyoma!
3Nk’ubwo se Imana izabahanisha iki,
mwebwe, murahira ibinyoma?
4Izabahanisha imyambi yo ku rugamba,
yatyarijwe ku makara y’umugenge.
5Mbega ibyago ngira byo gutura mu banyamahanga,
no gutura rwagati mu bagome!
6Natuye igihe kirekire
mu bantu banga amahoro;
7maze naba mvuze amahoro,
bo bagashoza intambara.
Currently Selected:
Zaburi 120: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.