YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 102

102
Isengesho ry’igihe cy’amakuba#102.0 . . . igihe cy’amakuba: mu gice cya mbere cy’iyi zaburi (2–12), umunyabyago warembejwe n’indwara, aratakambira Uhoraho ngo amugirire impuhwe, kuko yumva iminsi ye irembera nk’igicucu. (Nyuma y’umurongo wa 12. twashobora guhita dukurizaho iya 24–25. kuko uyisomye, wasanga ari igitekerezo kimwe kigikomeza.) Igice cya kabiri cy’iyi zaburi (13–23 na 26–29) kirimo isengesho ry’umuryango utakambira Uhoraho ngo yongere yubake Siyoni, maze Yeruzalemu ayigire ahantu hazakoranirwa n’abantu b’ibihugu byose, bazanywe no gusenga Imana y’ukuri, yo Muremyi w’ijuru n’isi.
1Isengesho ry’umunyabyago igihe adandabiranye, maze agatura Imana amaganya ye.
2Uhoraho, umva isengesho ryanjye,
induru yanjye nikugereho!
3Ntukampishe uruhanga rwawe umunsi nasumbirijwe;
jya untega amatwi igihe ngutabaje,
maze wihutire kunsubiza!
4Koko iminsi yanjye irayoyoka nk’umwotsi,
n’amagufwa yanjye agakongoka nk’inkekwe y’umuriro.
5Umutima wanjye urarabirana nk’ubwatsi batemye,
bikanyibagiza no kurya umugati wanjye.
6Aho ndi hose mpora nganya,
ku buryo nsigaye ndi uruhu rusa.
7Ndasa na sakabaka yo mu butayu,
meze nk’igihunyira cyo mu matongo;
8ndara ntagohetse
nk’inyoni yigungiye hejuru y’inzu.
9Umunsi wose abanzi banjye barantuka,
barankwena, bakampigira.
10Ivu nsigaye ndirya nk’umugati,
ibyo nywa nkabivanga n’amarira,
11ku mpamvu y’uburakari n’ubukana bwawe,
waranteruye maze uranjugunya.
12Iminsi yanjye irarembera nk’igicucu,
kandi ndumirana nk’ibyatsi.
13Nyamara wowe, Uhoraho, uri umwami ubuziraherezo,
kandi imbyaro zose zizahora zikwibuka!
14Uzahagurutswa n’urukundo ufitiye Siyoni,
kuko ari igihe cyo kuyigirira imbabazi,
ayo magingo akaba ageze.
15Abagaragu bawe batewe ubwuzu n’amabuye yayo,
bagashavuzwa n’itongo ryayo.
16Amahanga yose azatinya izina ry’Uhoraho,
n’abami bose b’isi bazatinye ikuzo ryawe,
17kuko Uhoraho azubaka Siyoni bundi bushya,
akahigaragariza yuje ikuzo;
18ubwo agahugukira isengesho ry’abanyazwe ibyabo,
akita ku byo bamusaba.
19Ibyo ngibyo nibyandikirwe igisekuruza kizaza,
maze umuryango mushya uzasingize Uhoraho;
20kuko Uhoraho yarungurukiye mu bushorishori bw’ijuru,
aho ari mu Ngoro ye, akareba ku isi,
21kugira ngo yumve amaganya y’imfungwa,
kandi abohore abaciriwe urwo gupfa.
22Nuko bazamamaze muri Siyoni izina ry’Uhoraho,
n’ibisingizo bye muri Yeruzalemu,
23igihe ingoma n’amahanga bizibumbira hamwe,
kugira ngo bigaragire Uhoraho!
24Yacogoreje imbaraga zanjye mu nzira,
agerura iminsi yanjye!
25Ndavuga nti «Mana yanjye,
ntunkureho ncagashije iminsi yanjye!»
Imyaka yawe isumba ibisekuruza byose.
26Kera wahanze isi,
kandi ijuru ni igikorwa cy’ibiganza byawe.
27Byo bizashira, ariko wowe uzahoraho,
byose bizasaza nk’umwambaro,
ubihindure nk’uko bahindura umwenda;
28ariko wowe uzahora uri wa wundi,
n’imyaka yawe ntizagira iherezo!
29Abahungu b’abagaragu bawe bazatura,
maze ababakomokaho bazarambe imbere yawe.

Currently Selected:

Zaburi 102: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 102