YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 103

103
Imana ni urukundo#103.0 Imana ni urukundo: umuhimbyi wa zaburi aratangarira ubudahemuka n’ineza Imana igirira abantu, kandi ari abanyantege nke n’abanyabyaha. Kubera ibyo byiza bitagira ingano, arashaka gusingiza Imana yifatanyije n’abatuye mu ijuru hamwe n’ibindi biremwa byose.
1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!
2Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!
3We ubabarira ibicumuro byawe byose,
akakuvura indwara zawe zose;
4we warura ubugingo bwawe mu mva,
akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe;
5we uhunda ubuzima bwawe ihirwe,
maze ubuto bwawe bukiyuburura nk’ubwa kagoma#103.5 nk’ubwa kagoma: muri ibyo bihe bya kera, bavugaga ko kagoma iramba cyane kurusha umuntu, kandi igakomeza kugira imbaraga, ikaninyakura..
6Uhoraho akoresha ubutabera,
akarenganura abapfukiranwa bose.
7Yamenyesheje Musa imigambi ye,
n’abana ba Israheli abagaragariza ibigwi bye.
8Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,
atinda kurakara, kandi akagira ibambe.
9Ntatongana ngo bishyire kera,
ntarwara inzika ubuziraherezo;
10ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,
ntatwihimura akurikije amafuti yacu.
11Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,
ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya;
12uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,
ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.
13Uko umubyeyi agirira ibambe abana be,
ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya;
14koko azi neza icyo twabumbwemo,
akibuka ko turi umukungugu.
15Iminsi y’umuntu ni nk’ibyatsi,
akabumbuka nk’ururabo rwo mu murima;
16umuyaga wamuhuhaho akazimira,
akazimira adasize akarari.
17Naho impuhwe z’Uhoraho zikomerezwa abamutinya,
kuva iteka kuzageza iteka ryose,
n’ubutabera bwe bugahora ku bana
18no ku buzukuru b’abakomeza Isererano rye,
kandi bakibuka amatangazo ye ngo bayakurikize.
19Uhoraho yashinze mu ijuru ijabiro rye,
maze ingoma ye ikagenga byose.
20Nimusingize Uhoraho, bamalayika be mwese,
mwe ntwari z’indatwa, mwubahiriza ijambo rye,
mukamwumvira ako kanya akivuga.
21Nimusingize Uhoraho, ngabo ze mwese,
mwe mutunganya icyo ashatse cyose.
22Nimusingize Uhoraho, biremwa bye mwese,
aho muri hose mu ngoma ye.
Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

Currently Selected:

Zaburi 103: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in