YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 101

101
Imigambi y’umutegetsi wayobotse Imana#101.0 . . . umutegetsi wayobotse Imana: umutegetsi ukomeye, birashoboka ndetse ko ari umwami, aremerera Imana ko azategekana ubutabera n’ubutungane umuryango ashinzwe; ab’indyarya n’abahendanyi bose akabagendera kure, ahubwo akita cyane cyane ku batishoboye. Bityo akazarushaho gutunganira Imana (2).
1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
Ngiye kuririmba impuhwe n’ubutungane,
maze ngucurangire, wowe Uhoraho.
2Ngiye kwibanda ku nzira y’ubutungane;
mbese uzansanganira ryari?
Nzaharanira ubutungane bw’umutima wanjye,
mu bo tubana.
3Sinzigera nshimishwa n’ibidakwiye,
nk’uko nanga imyifatire y’abahakanyi;
ntiteze kuzanyanduza.
4Uw’umutima uryarya arangendere kure;
nta ho mpuriye n’ubukozi bw’ibibi.
5Ubeshyera mugenzi we rwihishwa, nzamucecekesha.
Abasuzugura abandi n’abirata, abo sinzabihanganira.
6Mu gihugu, nzahitamo abantu b’inyangamugayo,
kugira ngo abe ari bo bankikiza.
Ugendera mu nzira iboneye,
ni we uzambera umunyamirimo.
7Umuntu wazobereye mu kubeshya,
nta cyicaro azagira mu nzu yanjye,
umunyabinyoma na we,
ntazantunguka mu maso.
8Buri gitondo nzatsemba abagiranabi bose bo mu gihugu,
kugira ngo abakora ibibi bose,
mbarimbure mu murwa w’Uhoraho.

Currently Selected:

Zaburi 101: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 101