Imigani 2
2
Ubuhanga ni ubukungu bwihishe
1Mwana wanjye, uzumve amagambo yanjye kandi amategeko yanjye aguturemo. 2Uzatege ugutwi ubuhanga, umutima wawe wumve ukuri. 3Ni koko, niwitabaza ubwenge ukiyambaza ubushishozi, 4ukabushakashaka nka feza, ukabucukumbura nk’ubukungu, 5ni bwo uzasobanukirwa gutinya Uhoraho icyo ari cyo, kandi ubonereho kumenya Imana, 6kuko Uhoraho ari we utanga ubuhanga, mu munwa we ni ho haturuka ubumenyi n’ukuri. 7Ab’indakemwa abafashisha inama ze, abanyamurava akababera nk’ingabo ibakingira; 8arinda abagenda mu nzira iboneye, akaragira abayoboke be. 9Ubwo rero, uzasobanukirwa n’ubutabera, ubutungane n’umurava; mbese uzamenya inzira zose zitanga amahirwe.
Ubuhanga burinda ikibi
10Bityo rero, ubuhanga nibumara kugucengera mu mutima, n’ubumenyi bukagutera kunezerwa, 11ni bwo ubushishozi buzakurinda, n’ubwenge bukubere ubuhungiro. 12Bizakubuza icyerekezo kibi, bigutsindire umuntu wese ugenza amagambo y’ubugome, 13n’abataye inzira y’ubutungane bakaboneza iy’umwijima; 14bamwe nyine banyurwa no gukora ikibi, bagahimbazwa n’ubugome bwabo bukabije. 15Ni bo barangwa n’uburyarya, kandi bakanyura inzira ziziguye.
16Nugenza utyo, uzirinda umugore w’undi#2.16 umugore w’undi: iki gice cya mbere cy’igitabo cy’imigani kigaruka kenshi ku bubi bw’ubusambanyi n’ingaruka mbi zabwo (2.16–19; 5,2–14; 6,24–35; 7,5–27). Ubusambanyi umwanditsi ashaka kuvuga hano, si ugusenga ibigirwamana nk’uko tubisanga kenshi mu bahanuzi, ahubwo ni uguhemukirana kw’abashakanye. Kwica amasezerano y’abashakanye ni icyaha gikomeye rwose, mbese ni nk’aho umuryango w’Imana warenga ku Isezerano wagiranye na Yo kera ku musozi wa Sinayi (2.17). cyangwa se uw’umuvantara w’amagambo asize umunyu, 17wa wundi watereranye incuti ye yo mu busore kandi akibagirwa isezerano ry’Imana ye. 18Ni koko, inzu ye ihengamiye ku rupfu, naho inzira ze zigana mu nyenga. 19Umuntu wese ugiye iwe, ntaba akigarutse ukundi, nta n’ubwo agera mu nzira y’ubuzima. 20Naho wowe, uzanyure inzira z’ab’inyangamugayo, ukurikize imyifatire y’intungane. 21Ab’indakemwa bazatura mu gihugu, abanyamurava bakiganzemo; 22naho abagome bacyirukanwemo, abagambanyi na bo bagicibwemo.
Currently Selected:
Imigani 2: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.