Mwana wanjye, uzumve amagambo yanjye kandi amategeko yanjye aguturemo. Uzatege ugutwi ubuhanga, umutima wawe wumve ukuri. Ni koko, niwitabaza ubwenge ukiyambaza ubushishozi, ukabushakashaka nka feza, ukabucukumbura nk’ubukungu, ni bwo uzasobanukirwa gutinya Uhoraho icyo ari cyo, kandi ubonereho kumenya Imana