Imigani 1
1
1Imigani ya Salomoni, mwene Dawudi, umwami wa Israheli.
2Iyi migani igamije kwigisha ubuhanga n’ubumenyi, no gusobanura amagambo aboneye. 3Igamije gutoza uburere nyakuri burangwa n’ubutabera, ubutungane n’umurava. 4Ab’ibihubutsi ibaha kwitonda, abasore ikabaha kumenya no guhumuka. 6#1.6 . . . : uyu murongo wa 6 ubanjirije uwa 5, kuko mu by’ukuri ari wo mwanya wawo. Igamije kandi kungura ubwenge bwo gusobanukirwa n’imigani n’amarenga, ibiganiro by’abanyabuhanga hamwe n’inshoberamahanga zabo. 5Umuhanga nayumva aziyungura ubumenyi, naho umunyabwenge abonereho uko ayobora abandi.
7Gutinya Uhoraho#1.7 gutinya Uhoraho: igitinyiro umuntu agomba kugirira Uhoraho, gisobanura byinshi. Aho iryo jambo ryasobanura gutinya igihano cy’Imana ni hake cyane. Ahubwo ryibanda ku myifatire ivuye ku mutima umuntu agomba kugira imbere y’Uwamuremye: nko kumwubaha, kumusenga, kumwumvira kugeza aho umwiyegurira, ukamukunda kuruta byose. Koko rero, kugirira Uhoraho igitinyiro ni intangiriro y’ubuhanga. (Imig 9,10; 15,33; Yobu 28,28; Zab 111,10), bikaba n’indunduro yabwo (Sir 1,18; 19,20; 25,10–11; 40,25–27). ni ryo shingiro ry’ubumenyi, naho abasazi bahinyura ubuhanga n’uburere.
I. AKAMARO K’UBUHANGA
Ni ngombwa kwirinda inama z’abagome
8Mwana wanjye#1.8 Mwana wanjye: umunyabuhanga arabwira umwigishwa we, mbese nk’umubyeyi ubwiriza umwana we; koko kandi mu ngo ni ho abana batangirira gutozwa ibyerekeye ubuhanga., ujye wumva inyigisho za so, kandi ntugahinyure icyo nyoko agutoza; 9bizakubera nk’ikamba ry’ineza ku mutwe, cyangwa urunigi rwiza mu ijosi ryawe.
10Mwana wanjye, abagome nibashaka kukoshya, uzange! 11Bazagushuka bati «Ngwino tureme igico, tumene amaraso, umwere tumugwe gitumo nta mpamvu; 12tuzamurigisa ari mutaraga nk’uzimiriye ikuzimu, agende wese nk’uwo bahambye! 13Tuzaronka ibyiza by’amoko menshi, amazu yacu tuyuzuze iminyago. 14Nawe uzagira uruhare rwawe, twese tuzasangire iryo yabo.» 15Mwana wanjye, ntuzabakurikire, uzirinde guca mu mayira banyuzemo, 16kuko bashingura intambwe bagamije ikibi, bakihutira kumena amaraso. 17Ni byo, nta cyo bimaze gutega inyoni, kandi zose ziruzi umutego#1.17 ziruzi umutego: nk’uko inyoni zibonye umutego zirinda kuwugwamo, ni ko n’umusore weretswe ububi bwo kugendana n’abagome agomba kuba inyaryenge, akabagendera kure.! 18Ariko bo, barema ibico, nyamara amaraso bagambiriye kuzamena ni ayabo bwite kandi babe ari bo bafatirwa mu mutego wabo! 19Nguko uko bigendekera umuntu wese urarikira iminyago: ageza n’aho yinyaga ubuzima bwe bwite.
Inama n’impanuro z’ubuhanga
20Ubuhanga buvugira#1.20 ubuhanga buvugira: aha ngaha ubuhanga buragereranywa n’umuhanuzikazi; kimwe na we buzenguruka imihanda yose y’umugi, bukararika abaturage bawo bose ngo baze bumve inyigisho zabwo. Ni ngombwa rero kwihatira kuzakira inzira zikigendwa, kuko kugirira Uhoraho igitinyiro, ari byo byonyine bibeshaho. ahagaragara, bugatera hejuru mu mayira yose; 21ijwi ryabwo rikarenga hejuru y’andi yose, rigahamagarira hafi y’imiryango y’umugi, rigira riti 22«Yemwe, mwa bihubutsi mwe, muzaba ibicucu kugeza ryari? Abapfayongo bazishimira guseka ubusa kugeza ryari? Naho se injiji zo zizanga ubwenge kugeza ryari? 23Nimugarukire amabwiriza yanjye! Dore, ngiye kubasakazaho umwuka wanjye, mbamenyeshe amagambo yanjye. 24Kubera ko nabahamagaye mukananira, nkabahereza ikiganza ntihagire n’umwe ucyitaho, 25mukamaganira kure inama zanjye kandi mukanga amabwiriza yanjye, 26nanjye rero nzabashungera amakuba nabagwirira. Koko, nzabaseka igihe icyago kizaba cyabugarije; 27cyabateye nk’inkubi y’umuyaga, amakuba yabayogoje nka serwakira, agahinda n’ishavu bibashengura.
28Ubwo nyine bazampamagara, ariko sinzitaba; bazanshakashaka ariko ntibazambona. 29Kubera ko banze kujijuka, ntibahitemo gutinya Uhoraho, 30bakanga inama zanjye, kandi bagasuzugura amabwiriza yanjye, 31ni cyo gituma bazarya imbuto z’ingeso zabo, bagahazwa n’imigambi yabo mibi. 32Ab’ibihubutsi bazira kutumva inama, kandi bakicwa no kwishongora. 33Ariko untega amatwi, agira amahoro, akaba mu ituze kure y’impungenge z’icyago.»
Currently Selected:
Imigani 1: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.