YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 150

150
Igisingizo cy’indunduro#150.0 Igisingizo cy’indunduro: igitabo cya zaburi gisozwa n’isengesho risingiza Imana rikanagaragaza ibyishimo. Iyi zaburi ya nyuma iravuga iby’iminsi mikuru yakorerwaga mu Ngoro, ari na bwo imbaga nyamwinshi y’abantu babaga bakoranye, bakanacuranga inanga z’amoko yose barata Imana yabo. Nuko bose bakikiririza icyarimwe bagira bati «Alleluya» ari byo kuvuga ngo «Nimusingize Uhoraho!»
1Alleluya!
Nimusingirize Imana mu Ngoro yayo ntagatifu,
muyisingirize aho itetse ijabiro!
2Nimuyisingirize ibigwi yagize,
muyisingirize ubukuru bwayo butagira imbibi.
3Nimuyisingize muvuza akarumbeti,
muyisingize mucuranga inanga n’iningiri.
4Nimuyisingize muvuza ingoma kandi muhamiriza,
muyisingize mucuranga ibinyamirya, muvuza n’imyirongi.
5Nimuyisingize muvuza ibyuma birangira,
muyisingize muvuza ibyuma binihira neza.
Ibihumeka byose nibisingize Uhoraho! Alleluya!

Currently Selected:

Zaburi 150: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in