Abanyafilipi 2
2
1Niba rero inkunga yanyu iri muri Kristu, niba koko mutera imbere mu rukundo, niba koko muhuriye kuri Roho Mutagatifu, niba kandi mufite umutima w’impuhwe, 2ngaho nimunsenderezemo ibyishimo, mutekereza kimwe, muhuje urukundo, muhuje n’umutima, murangamiye bimwe. 3Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwire ko abandi bamuruta. 4Mwoye guharanira ibyanyu gusa, ahubwo mwite no ku by’abandi.
Yezu yigira umugaragu agakuzwa#2.4 Yezu . . . agakuzwa: Pawulo arashaka ko abakristu bakurikiza Kristu ubwe. Imirongo ya 6 kugeza ku wa 11, ni igisigo cyo gusingiza Kristu. Iyo ndirimbo imurata ivuga: — 1. uko yabayeho iruhande rw’Imana, kuva iteka ryose (2.6); — 2. ukwicisha bugufi kwe yigira umuntu (2.7); — 3. uko yumviye kugeza ku rupfu (2.8); — 4. uko yahawe ikuzo mu ijuru (2.9); — 5. uko akwiye gusingizwa n’ikiremwa cyose (2.10); — 6. n’izina rishya yahawe (2.11).
5Nimugire mu mitima yanyu amatwara
ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe:
6N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana,
ntiyagundiriye kureshya na Yo.
7Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu#2.7 umugaragu: ahari Pawulo arazirikana ibyo umuhanuzi Izayi yavuze (umutwe 53) kuri wa Mugaragu w’Imana wumviye hanyuma agakuzwa.,
maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu.
Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu,
8yicisha bugufi kurushaho,
yemera kumvira, ageza aho gupfa,
apfiriye ndetse ku musaraba.
9Ni cyo cyatumye Imana imukuza,
imuha Izina risumbye ayandi yose,
10kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu,
bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu,
11kandi indimi zose zamamaze
ko Yezu Kristu ari We Nyagasani,
biheshe Imana Se ikuzo.
Nimube indakemwa rwagati mu bantu
12None rero nkoramutima zanjye, ubwo mutahwemye kumvira igihe nari mpari, n’ubu ngubu ndahari mubikomeze ndetse murusheho; ngaho nimushishikarire uburokorwe bwanyu mufite ubwoba kandi mudagadwa, 13kuko Imana ari yo ibatera gushaka no gukora ikiyishimisha. 14Mukore byose mutinuba kandi mutagingimiranya, 15kugira ngo mube indakemwa n’indahinyuka, mube n’abana b’Imana bazira inenge rwagati mu bantu b’indyarya kandi bararutse, mukamurika muri bo nk’inyenyeri mu kirere, 16kubera iryo jambo ry’ubugingo#2.16 iryo jambo ry’ubugingo: ni ijambo ry’Inkuru Nziza itanga ubugingo. mwifitemo. Bityo ku munsi wa Kristu, bizambere ikuzo kuba ntarirukiye ubusa kandi ntaravunikiye ubusa. 17Kandi n’aho byaba ngombwa ko mena amaraso yanjye, akamishwa ku gitambo#2.17 akamishwa ku gitambo: mu Ngoro y’i Yeruzalemu, abaherezabitambo bamishaga amaraso, amavuta cyangwa divayi ku nyama z’amatungo baturagaho ibitambo. Mu Isezerano Rishya, igitambo kinyura Imana, ni ubuzima bwose bw’abakristu bushingiye ku kwemera (reba 3,3; 4,18). Pawulo we, azi ko ashobora gucirwa urwo gupfa; arivugira ati «N’aho byaba ngombwa ko mena amaraso yanjye, iryo turo ry’ubuzima bwanjye ryarushaho kunoza igitambo cy’ukwemera kwanyu.» no ku ituro ry’ukwemera kwanyu, byanshimisha, kandi nasangira namwe mwese ibyo byishimo. 18Bityo, namwe nimwishime, kandi muhimbarwe hamwe nanjye.
Amakuru ya Timote na Epaforoditi
19Icyakora nizeye muri Nyagasani Yezu kuboherereza bidatinze Timote, kugira ngo nanjye nimenya amakuru yanyu, nshyire umutima hamwe. 20Mu by’ukuri nta wundi mfite duhuje umutima, wakwita ku byanyu koko: 21kuko abandi bose bakurikira ibiri ibyabo, aho gukurikira ibya Yezu Kristu. 22Naho we, muzi agaciro ke, n’ukuntu yagokeye Inkuru Nziza hamwe nanjye nk’uko umwana agokana na se. 23Nizeye kumuboherereza, nkimara kubona aho ibyanjye byerekeye. 24Byongeye nizeye rwose muri Nyagasani ko nanjye nzaza iwanyu bidatinze.
25Ariko nasanze ari ngombwa kuboherereza Epaforoditi, umuvandimwe wanjye dusangiye umurimo n’intambara, mwari mwanyoherereje ngo anyunganire mu byo nkeneye, 26kuko yari abakumbuye mwese, akanashavuzwa n’uko mwumvise ko yarwaye. 27Ni koko, yararwaye yenda gupfa, ariko Imana iramubabarira; nyamara si we yababariye gusa, emwe nanjye, kugira ngo noye guhora nicwa n’agahinda. 28Nihutiye rero kumuboherereza, kugira ngo nimumubona mwongere kwishima, nanjye kandi ako gahinda ngakire. 29Nimumwakirane rero ibyishimo muri Nyagasani, kandi mugirire icyubahiro umuntu nk’uwo. 30Yari agiye gupfa azize umurimo wa Kristu#2.30 umurimo wa Kristu: ni uwo kogeza Inkuru Nziza ye., yitanga atizigamye kugira ngo abasimbure mu byo mutari mubashije kumfasha.
Currently Selected:
Abanyafilipi 2: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.