YouVersion Logo
Search Icon

Abanyafilipi 1

1
Abo yandikira; indamutso
1Twebwe Pawulo na Timote, abagaragu ba Yezu Kristu, ku batagatifujwe bose muri Yezu Kristu bari i Filipi, hamwe n’abayobozi babo n’abadiyakoni#1.1 abayobozi n’abadiyakoni: abo bayobozi nta bwo bari «abepiskopi» uko tubazi ubu, ahubwo twavuga ko bari «abakuru» batorerwaga kuyobora ikoraniro. «Abadiyakoni» bo bakaba abafasha babo. babo: 2tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.
Pawulo ashimira Imana akanasabira Abanyafilipi
3Nshimira Imana yanjye igihe cyose mbibutse, no mu masengesho yanjye yose 4buri gihe mbasabira mwese nishimye, 5kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mbere#1.5 kuva ku munsi wa mbere: ni ukuvuga kuva igihe bisubiriyeho, bagahinduka abakristu (reba Intu 16,12–40). kugeza ubu. 6Sinshidikanya rero ko Imana yabatangiyemo uwo murimo mwiza, izanawukomeza kugeza ku munsi Yezu Kristu azaziraho#1.6 azaziraho: ni umunsi Kristu azagarukaho, aje gucira imanza abazima n’abapfuye (reba na 1,10).. 7Ngibyo ibitekerezo mbafitiye mwese, kandi koko birakwiye, kuko mbahoza ku mutima, mwebwe muhora mwifatanyije nanjye mu neza yose Imana yangiriye, haba ubu ndi mu buroko, haba n’igihe twarwaniraga Inkuru Nziza, ngo ikomere. 8Koko ndabakunda n’umutima wanjye wose, wuzuye urukundo rwa Yezu Kristu: Imana ubwayo nyitanzeho umugabo!
9Icyo mbasabira rero ni uko urukundo rwanyu rwakomeza kwiyongera, mu bwenge no mu bumenyi bwose, 10kugira ngo mushobore guhitamo ibitunganye. Bityo muzabe abaziranenge n’indahemuka kugera ku munsi wa Kristu, 11maze muzere imbuto z’ubutungane zituruka kuri Kristu, zigahesha Imana ikuzo n’ishimwe.
Inkuru Nziza Pawulo afungiwe ikomeza kumenyekana
12Bavandimwe, ndashaka kubamenyesha ko ibyangwiririye#1.12 ibyangwiririye: arashaka kuvuga igihe yafatwaga, n’urubanza rwakurikiyeho. byatumye ndetse Inkuru Nziza ijya mbere, 13ku buryo byagaragaye imbere y’urukiko rukuru n’imbere ya rubanda rwose, ko ndi mu buroko kubera Kristu, 14kandi ingoyi ndiho yatumye abavandimwe benshi barushaho kwizera Nyagasani, batinyuka kwamamaza#1.14 batinyuka kwamamaza: Pawulo amaze gufungwa, byatumye abakristu benshi barushaho gushishikarira kwamamaza ijambo ry’Imana. Nyamara bamwe muri bo, kubera ko atari ahibereye, bagenjeje batyo kugira ngo bishyire imbere, bibagize abandi agaciro ka Pawulo. N’ubwo Pawulo byamubabaje, ntiyabuze kwishimira ko Kristu akomeza kwamamazwa. ijambo ry’Imana nta mususu. 15N’ubwo bamwe bagenza batyo babitewe n’ishyari no gushaka kurushanwa, abandi bamamaje Kristu babitewe n’umutima mwiza koko. 16Bamwe babikorana urukundo, kuko bazi neza ko mbereyeho kurengera Inkuru Nziza. 17Naho abandi bakamamaza Kristu bahimana kandi baryarya, bibwira ko bongera ububabare nterwa n’ingoyi ndiho. 18Ariko se bitwaye iki? Uko biri kose, baryarya cyangwa se babikora babikuye ku mutima, mpfa ko Kristu yamamazwa, ngicyo ikinshimisha. Ndetse bizakomeza kunshimisha iteka, 19kuko nzi neza ko ari byo bizangeza ku mukiro mbikesha amasengesho yanyu n’inkunga ya Roho wa Yezu Kristu. 20Icyo ntegereje kandi nizeye ndashidikanya, ni uko ntazakorwa n’isoni ahubwo ubu n’iteka ryose nzahesha Kristu ikuzo nta mususu, haba mu bugingo bwanjye, haba mu rupfu rwanjye#1.20 haba mu rupfu rwanjye: Pawulo ntazi neza niba azava mu buroko, cyangwa se niba azabupfiramo. Ariko icya ngombwa kuri we ni uko yakomeza kunga ubumwe na Kristu ntamuteshukeho. Pawulo ku giti cye yahitamo gupfa kugira ngo abane na Kristu burundu, ariko akumva neza ko Nyagasani akimusaba gukomeza umurimo we, nibura by’akanya, kugira ngo Abanyafilipi hamwe n’abandi benshi barusheho kumererwa neza.. 21Koko rero, Kristu ni we bugingo bwanjye ndetse gupfa byambera urwunguko. 22Niba ariko gukomeza kubaho muri uyu mubiri byatuma nkora umurimo w’ingirakamaro, simbona icyo nahitamo . . . 23Ndagirijwe impande zombi: nifuzaga kwigendera ngo mbane na Kristu, kuko ari byo birushijeho kuba byiza; 24ariko gukomeza kubaho mu mubiri ni cyo mukeneye. 25Mu by’ukuri, nzi neza ko nzakomeza kubaho, kandi nkagumana namwe, kugira ngo mujye mbere kandi mushimishwe n’ukwemera kwanyu; 26bityo, nimbagarukamo, bizababere impamvu yo kwishimana kurushaho muri Kristu Yezu.
Imigenzereze ikwiranye n’Inkuru Nziza
27Nyamara rero, nimukore ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu. Bityo, nindamuka nje maze nkababona, cyangwa se nintahaba, nzumve ko mukomeye mufite ubumwe, kandi ko muhuje umutima mugafatanyiriza hamwe kurwanira ukwemera mukesha Inkuru Nziza. 28Ababarwanya#1.28 Ababarwanya: ba banzi ba Pawulo, bari bamurwanyije mu gihe yari i Filipi (Intu 16,19–40), bahise bahinduka abanzi b’abakristu aho amariye kugenda. Ku Banyafilipi, kwihangana no kugira ubutwari mu bitotezo, ni ikimenyetso cy’ukuri cy’uko Imana izabakiza ku munsi wa nyuma, naho abanzi babo bakazatsembwa burundu. rero ntibakabatere ubwoba na busa; maze ibyo bizabumvishe ko bazorekwa, naho mwebwe mukazarokorwa mubikesha Imana. 29Kuko mutahawe gusa kwemera Kristu, mwahawe no kubabara ari We mugirira, 30ubwo mumurwanira intambara imwe n’iyanjye, nk’uko mwabimbonanye, kandi mukaba mubinyumvaho ubu.

Currently Selected:

Abanyafilipi 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in