Yobu 8
8
Ijambo rya Bilidadi
1Bilidadi w’i Shuwa afata ijambo#8.1 Bilidadi . . . afata ijambo: iyo ncuti ya kabiri ya Yobu yatangiye imugaya kubera ko avuga ibiterekeranye (8.2). Niba Imana Nyir’ubutungane yaramwibasiye we n’urubyaro rwe, ni ukubera ibyaha byabo (8.3–7). Ibyo kandi bihuje n’impanuro z’inararibonye zose zamubanjirije (8.8–12): uwibagiwe Imana wese ntabura kwiboneraho (8.13–19), ariko niba Yobu we yemeye kwisubiraho, azongera agarukirwe n’amahirwe (8.20–22)., agira ati
2«Uzavuga utyo kugeza ryari,
uzahereza he ayo magambo asa n’inkubi y’umuyaga?
3Imana se yakwirengagiza ukuri,
cyangwa se yacisha ukubiri n’ubutabera?
4Abana bawe, niba barayigomeye,
baryojwe ibyaha bakoze.
5Naho wowe, isunge Imana;
ujye utakambira Nyir’ububasha!
6Niba uri intungane ukaba n’umunyamurava,
guhera ubu azakwitaho,
agusubize ibiberanye n’ubutungane bwawe;
7uko uzaba umeze, bizaba bisumbye kure
uko wari uri mbere.
8Jya usobanuza abakuruta,
kandi wite ku nama z’abasogokuru.
9Twebwe turi abana b’ejo, nta cyo tuzi,
kandi hano ku isi ubuzima bwacu ni akanyuzo!
10Naho bo, muzaganira bakwigishe,
bagutoze iyi migani ibitse mu mutima wabo:
11Urufunzo se rushobora kumera ahatari igishanga?
Urukangaga rwamera ahatareka amazi?
12Iyo bikiri ingemwe kandi nta we ubitemye,
binamba mbere y’ibindi byatsi byose.
13Ayo ni yo maherezo y’uwibagirwa Imana,
kandi ni uko amizero y’uyigomera ayoyoka.
14Aba ameze nk’uwishingikirije ku kadodo,
agasa nk’utuye mu cyari cy’igitagangurirwa.
15Iyo yegamiye inzu ye, irahirima,
yakomeza kuyishingikirizaho, igasenyuka.
16Ameze nk’igiti kiyagirana ku zuba,
ugasanga cyuzuyeho imimero,
17kigashora imizi mu rutare,
ndetse no mu mabuye rwagati.
18Ariko iyo bakiranduye,
ubutaka bwacyo buracyihakana buti ’Sinigeze nkubona!’
19Ngicyo kirambaraye ku nzira kiriho kirabora,
naho mu kibanza cyacyo haramera ibindi biti.
20Oya, Imana ntiyamagana umunyakuri,
kandi ntishyigikira inkozi z’ibibi.
21Umunwa wawe izongera iwuzuze ibitwenge,
umutima wawe unezerwe.
22Abanzi bawe bazakorwa n’isoni,
kandi ihema ry’abagome rizasenyuka.»
Currently Selected:
Yobu 8: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.