YouVersion Logo
Search Icon

Yobu 9

9
Yobu asubiza Bilidadi
1Yobu afata ijambo#9.1 Yobu afata ijambo: Yobu azi ko Imana ishobora byose kandi ko ibyo ikora byose biba biri mu kuri (9.2–13). Ni na yo mpamvu nta we ushobora kuyigisha impaka (9.14–19) ku buryo ndetse Yobu ageza aho ashidikanya ubudacumura bwe (9.20–21), agasanga Imana yibasira intungane kimwe n’umugiranabi (9.22–24)! Nta mizero yo kwiregura imbere y’Imana Yobu yari asigaranye, ubwo Imana yari yamuhamije icyaha (9.25–35). Cyakora yari agishaka kwikiranura n’Imana (10.1–2); kuko atumva ukuntu Imana yakurikirana umuntu ityo kandi izi ko ari umwere (10.3–7). Kuki kera Imana yari yaramudabagije (10.8–12) none ikaba imwibasiye (10.13–17)? Nuko Yobu akongera akicuza icyatumye avuka (10.18–22)., agira ati
2«Nzi neza ko ari uko bigenda,
none se umuntu yatsinda Imana ate?
3Iyo ashatse kujya impaka na yo,
n’iyo yavuga kangahe, yo nta na rimwe imusubiza.
4Mu banyabuhanga buhanitse no mu banyembaraga b’indahangarwa,
ni nde wigeze kuyihangara, hanyuma akayihonoka?
5Ni yo yimura imisozi mu ibanga,
yarakara, ikayibirindura.
6Ni yo iteza isi umutingito,
iyo ijegajeza inkingi zayo.
7Ni yo itegeka izuba, ntirirase,
ikabuza n’inyenyeri kumurika.
8Ni yo yonyine yahanze ikirere cy’ijuru,
igatambagira hejuru y’inyanja.
9Ni yo yahanze inyenyeri#9.9 yahanze inyenyeri: mu gihebureyi, inyenyeri zigira amazina, uretse ko bitabaho mu kinyarwanda., izishyira ahazigenewe,
maze izita amazina yazo.
10Ni yo yaremye ibintu bikomeye, tudashobora gusobanukirwa,
irema n’ibindi bitangaje kandi bitabarika.
11Iyo ihise iruhande rwanjye, sinyibona,
n’iyo inyitseseho, simbyumva.
12Iramutse inyaze ikintu, ni nde wayikoma,
maze ngo agire ati ’Urakora ibiki?’
13Imana iyo yarakaye ntiyururwa,
n’ibyegera bya Rahabu#9.13 Rahabu: ni irindi zina rya Leviyatani (reba 3,8 n’igisob. na 7,12; 26,12). Ibyegera bya Rahabu ni ibindi bikoko biteye ubwoba, ibitekerezo bya rubanda bivuga ko byatsinzwe n’Imana igihe cy’iremwa. byubamye imbere yayo.
14Jyewe se nashobora nte kwihandagaza ngo ndaburana,
ngo ndashaka ingingo zayitsinda.
15Jyewe, n’iyo naba mvuga ukuri, bimariye iki kwiregura;
kandi ari yo Mucamanza wanjye, nkwiye gutakambira?
16N’iyo nayihamagara ikaza,
si byo byanyemeza ko yakumva ijwi ryanjye.
17Koko, Nyir’ububasha arankandamiza ku busa,
akarushaho kundema inguma nta mpamvu;
18ntarushya andeka ngo mpumeke,
ahubwo ahora anyuzuzamo indurwe y’umubabaro!
19Twapima imbaraga se? We arazinsumbya kure!
Namurega mu rukiko se? Ni nde wamuhatira kwitaba?
20Nketse ko ndi mu kuri, umunwa we wancira urubanza,
nivuzeho ubunyamurava, yampindura umugome!
21Kuba umunyamurava byo, nanjye simbyiyiziho,
kuko nsigaye narihaze!
22Kuri jyewe byose ni kimwe, ni yo mpamvu mvuga nti
’Atsemba umunyamurava n’umunyabyaha.’
23Iyo icyorezo cyagaritse ingogo,
usanga ashungera abere bari mu kaga.
24Iyo igihugu gitegekwa n’umunyarugomo,
apfukirana abacamanza bacyo;
ubwo niba atari we ubitera, yaba nde wundi?
25Nyamara, iminsi y’ubuzima bwanjye iriruka amasigamana,
irahunga itareba amahirwe;
26iranyerera nk’ubwato bwogoga inyanja,
cyangwa kagoma iguye gitumo agakoko.
27Iyo ngize nti ’Reka niyibagize amaganya yanjye,
nizihirwe kandi mwenyure’,
28ubwo icyoba kirantaha, nibutse amagorwa yanjye,
kuko mba nzi ko atari uko ugenzereza intungane.
29Nzi ko nimburana, nzatsindwa,
none se ubwo naba niruhiriza iki?
30N’iyo nakwiyuhagiza amazi yo ku iteke,
nkisukura n’isabune nziza,
31wakongera ukanzika mu musitwe,
n’imyambaro yanjye ikanyinuka.
32Koko, we si umuntu nkanjye ngo mbe namusubiza,
cyangwa se ngo tujye kuburana mu rukiko.
33Nta n’uri hagati yacu ngo atwumvire urubanza,
maze ngo twembi adushyireho ikiganza,
34kugira ngo andinde ubukana bwe,
n’urugomo rwe runtera ubwoba!
35Ibyo ari byo byose, nzavuga ntamutinye,
kuko, uko ankeka, atari ko ndi.

Currently Selected:

Yobu 9: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in