YouVersion Logo
Search Icon

Yobu 7

7
1Hano ku isi, kubaho k’umuntu ni nko kurwana intambara,
kandi ubuzima bwe nta ho butaniye n’ubw’umucancuro.
2Jyewe rero, nsa n’umucakara wifuza amafu,
cyangwa umucancuro uharanira agahembo ke;
3incuro yanjye yabaye amezi yo kumanjirwa,
amajoro y’ububabare ambera igihembo.
4Iyo ndyamye, ndavuga ngo ’Icyampa ngo byuke’;
naba mbyutse nti ’Ntibwira nkiriho’;
nuko nkirirwa mbunza imitima ntyo umugoroba ugakika.
5Umubiri wanjye urajejeta inyo, wuzuye amaga n’imvuvu,
uruhu rwanjye ruriyasa rugasuka amashyira.
6Iminsi y’ukubaho kwanjye iriruka amasigamana,
irazimira ubutagaruka.
7Ibuka ko ubugingo bwanjye ari nk’umuyaga,
amaso yanjye ntakibonye ihirwe ukundi.
8Amaso y’abantu amperutse ubu,
n’ayawe azandora, ariko ntakiriho.
9Uko ibihu biyoyoka bikagenda,
ni na ko umanukiye ikuzimu atahazamuka;
10ntagaruka mu nzu ye,
n’aho yari atuye ntihongera kumubona ukundi.
11Ni yo mpamvu ntashobora guceceka,
nzavuga agahinda kanzengereza,
namamaze amaganya anyuzuye umutima.
12Naba se ndi inyanja, cyangwa cya gikoko#7.12 cya gikoko: reba ibyavuzwe kuri Leviyatani mu mutwe wa 3,8. Bakekaga ko Imana yahoraga ikigenzura ngo kitagaruka gusenya ibyo ku isi, cyane cyane gituma inyanja irenga ku nkombe. kiyibamo,
ngo undindishe ijoro n’amanywa?
13Iyo nibwiye nti «Nindyama, ndoroherwa,
uburiri bungabanyirize amaganya»,
14wowe unyoherereza inzozi zikantera ubwoba,
ibyo mbonye bikankura umutima.
15Yewe icyampa ngo baze bampotore!
Kuri jyewe gupfa nkavaho byandutira iyi mibabaro yose.
16Nduma mpagaze, sinkibayeho, ukundi,
have ndeka, ubuzima bwanjye ni akanyuzo!
17Umuntu ni iki kugira ngo umwiteho bigeze aho,
ngo uhore umuhanze amaso,
18ngo umusuzume buri gitondo,
ngo umugenzure buri kanya?
19Uzampozaho ijisho kugeza ryari?
Wampaye nibura agahenge, nkamiraza amacandwe.
20Mbaye umunyabyaha, byaba bigutwaye iki,
wowe, mugenzuzi w’abantu utarambirwa?
Ni iki gituma unyibasira,
nk’aho jye naba nkubangamiye?
21Mbese, ntushobora kwihanganira igicumuro cyanjye,
ngo icyaha cyanjye ucyirengeho?
Nanone ejobundi nzaba ndyamye ikuzimu,
uzanshakashaka ariko ntakiriho.»

Currently Selected:

Yobu 7: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in