Izayi 40
40
IGICE CYA KABIRI
IGITABO CY’IHUMURIZWA RYA ISRAHELI#40.1 IHUMURIZWA RYA ISRAHELI: nk’uko byavuzwe mu ijambo ry’ibanze ry’igitabo cyose cya Izayi, iki gice cyacyo cya kabiri (40.1—55.13) nta bwo gituruka kuri Izayi ubwe. Iyi mitwe ikubiyemo inyigisho z’undi muhanuzi, ukomeye cyane n’ubwo tutazi izina rye, wabayeho hashize nk’ibinyejana bibiri nyuma ye. Uwo muhanuzi akenshi bakunda kumwita «Izayi wa kabiri». Yabanaga n’abavandimwe be bari bajyanywe bunyago i Babiloni, akabahumuriza ababwira ko amakuba barimo agiye kurangira vuba. Koko rero, Sirusi, umwami w’Abamedi n’Abaperisi, amubonamo igikoresho cy’Imana izarimbuza Babiloni, akazemerera Abayahudi gusubira mu gihugu cyabo.
Imana izarokora umuryango wayo
1Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize#40.1 nimuwuhumurize: umuhanuzi arasubiriramo abigishwa be ubutumwa Imana yabashinze. Bagomba guhumuriza umuryango wayo, kuko ibyago byarangiye, imbabazi zigatangwa, none bakaba bagomba gusubira mu gihugu cyabo.
— ni ko Imana ivuze —
2nimukomeze Yeruzalemu;
muyimenyeshe ko ubucakara bwayo burangiye,
igihano cyayo kikaba gihanaguwe;
Uhoraho yayihannye yihanukiriye,
kubera amakosa yayo.
3Ijwi rirarangurura#40.3 ijwi rirarangurura: muri iyi mirongo 3–6, umuhanuzi arasubiramo ibyo yamenyeshejwe n’ijwi ry’amayobera, riturutse ku Mana cyangwa hafi yayo: we n’abigishwa be bagomba gutegura inzira ya Nyagasani. riti
«Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho,
muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga.
4Akabande kose gasibanganywe,
umusozi wose n’akanunga kose bisizwe,
n’imanga ihinduke ikibaya#40.4 ihinduke ikibaya: kugira ngo Abayahudi bave i Babiloni basubira iwabo i Yeruzalemu, bizaba ngombwa kwambukiranya akarere k’ubutayu; ariko kubera ko Imana izaba ibarangaje imbere, urwo rugendo ruzababera nk’umutambagiro w’ibirori. Mu mavanjili, ibi bivugwa hano babyitirira Yohani Batisita, ugomba gutegurira imitima y’abantu kwakira Yezu, Umukiza wabo (reba Mt 3,3; Mk 1,3; Lk 3,4–6)..
5Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze,
ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe,
bimenye ko Uhoraho yavuze.»
6Ijwi riravuga riti «Ngaho vuga!»
Nanjye ndabaza nti «Mvuge iki se#40.6 Mvuge iki se?: umuhanuzi arasaba ibisobanuro ku byerekeye ubutumwa bwe, ariko icyo ijwi rimusubiza ntikigaragara neza hano.?
Ibinyamubiri byose ni ibyatsi,
imikomerere yabyo ikaba nk’iy’ururabyo mu murima:
7icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana,
iyo umwuka w’Uhoraho ubinyuzeho.
Ni byo koko, imbaga y’abantu ni icyatsi:
8icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana,
ariko ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka!»
9Naho wowe, zamuka ku musozi muremure,
urangurure ijwi, wowe uzaniye Siyoni inkuru nziza,
ntutinye, wowe ntumwa y’inkuru nziza#40.9 wowe, ntumwa y’inkuru nziza: umuhanuzi arabona mu bitekerezo bye intumwa yirukanka amasigamana kuva i Babiloni igana i Yeruzalemu kwamamaza inkuru nziza ngo: abari imfungwa bariho baragaruka! Imana ubwayo ibari imbere! — Bahereye kuri iyi nyandiko ya Izayi, abakristu ba mbere bafashe akamenyero ko kuvuga ko inyigisho za Yezu n’ibyo yakoze byose ari Inkuru Nziza isumba izindi. igenewe Yeruzalemu !
Rangurura ijwi ubwire imigi ya Yuda uti
«Dore Imana yanyu!»
10Ni byo koko, dore Nyagasani Imana !
Araje n’imbaraga nyinshi,
afite amaboko, aje gutegeka;
dore azanye n’iminyago,
abo yatabaye bamubanje imbere.
11Ameze nk’umushumba uragiye ubushyo,
akabwegeranya n’ukuboko kwe;
abana b’intama akabatwara mu gituza cye,
intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye.
Ni iki cyagereranywa n’Uhoraho?
12Ni nde wapimisha ikiganza cye amazi y’inyanja,
ikirere akakigeresha intambwe y’intoki,
agashyira mu kebo ubutaka bw’isi,
imisozi akayishyira ku gipimo,
n’udusozi akadupimisha umunzani ?
13Ni nde wigeze gucengera ibitekerezo by’Uhoraho,
akamubera umujyanama w’ingirakamaro ?
14Ni nde muntu Uhoraho yaba yaragishije inama,
agashobora kumuyobora,
akamwigisha guca imanza,
akamuha ubumenyi,
akamwereka inzira imugeza ku bwenge ?
15Dore amahanga ameze nk’igitonyanga kiva mu nyanja,
aragerwa ku mukungugu wafashe ku munzani !
Dore n’ibirwa bimeze nk’agafu ahushye !
16Amashyamba ya Libani ntahagije mu gucana umuriro,
n’inyamaswa zayo ntizihagije ku bitambo bitwikwa.
17Amahanga yose nta cyo avuze imbere ye;
kuri we yose ni ubusa, nta n’icyo amaze.
18Imana mwayinganya na nde,
ni ikihe se mwayigereranya?
19Ikigirwamana se? Cyacuzwe n’umuntu !
Ukora amashusho agitakaho zahabu,
akagishyiraho n’imikufi ya feza.
20Umutindi utabona ituro ringana rityo,
ahitamo igiti kitamungwa,
agashaka umubaji w’umuhanga,
ushobora kumubariza ikigirwamana kitajegajega.
21Ntimwari mubizi se ?
Nta n’ubwo mwigeze kumva bivugwa ?
Ntimwabimenyeshejwe se kuva mu ntangiriro ?
Ntimwigeze mumenya Uwahanze isi ?
22Aganje hejuru y’ikirere gitwikiriye isi,
akabona abahatuye bameze nk’inzige !
Yakuruye ikirere arakikingira nk’umwenda,
akibamba nk’ihema kugira ngo arituremo.
23Abategetsi b’igihugu abahindura amanjwe,
n’abacamanza b’isi akabagira ubusabusa.
24Nta kamaro kuba bashinze imizi,
nta kamaro ko bakwira hose,
nta kamaro ko imizi yabo ifata mu butaka,
none dore umwuka urabahushye, ngaho barumiranye,
na serwakira irabagurukanye nk’ibyatsi.
25«Ni nde mwangereranya na we ?
Ni nde twaba duhwanye ?» Uwo ni Nyir’ubutagatifu ubivuze.
26Nimwubure amaso yanyu murebe:
ni nde waremye biriya binyarumuri mubona,
akabizengurutsa ikirere nk’ingabo ziyereka,
akabihamagara byose mu mazina yabyo ?
Afite imbaraga nyinshi akagira n’umurego ukomeye,
bigatuma nta na kimwe kibura.
27Yewe Yakobo, yewe Israheli, ni kuki wavuga uti
«Inzira yanjye yihishe Uhoraho,
Imana yayobewe ibyanjye !»
28Mbese ntiwari ubizi ? Nta n’ubwo wigeze kumva bivugwa ?
Uhoraho ni Imana y’ibihe byose,
yaremye isi kuva aho itangirira n’aho iherera.
Ntiyigeze ananirwa, nta n’ubwo acogora,
nta buryo wacengera ubwenge bwe.
29Umunyantege amuha imbaraga, agakomeza unaniwe.
30Abakiri bato bacika intege, bagacogora,
ndetse n’abagabo b’intwari bakagwa rwose.
31Ariko abiringira Uhoraho, bazongera kubona imbaraga:
bazatumbagira mu kirere nka za kagoma,
biruke ubutananirwa; bihute, nta kudohoka !
Currently Selected:
Izayi 40: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.