Ni nde wapimisha ikiganza cye amazi y’inyanja,
ikirere akakigeresha intambwe y’intoki,
agashyira mu kebo ubutaka bw’isi,
imisozi akayishyira ku gipimo,
n’udusozi akadupimisha umunzani ?
Ni nde wigeze gucengera ibitekerezo by’Uhoraho,
akamubera umujyanama w’ingirakamaro ?
Ni nde muntu Uhoraho yaba yaragishije inama,
agashobora kumuyobora,
akamwigisha guca imanza,
akamuha ubumenyi,
akamwereka inzira imugeza ku bwenge ?