Izayi 41
41
Uhoraho yihitiyemo uzarokora umuryango we
1Nimuceceke imbere yanjye, mwa birwa mwe,
amahanga niyiyongeremo imbaraga,
yigire hino maze avuge.
Nimuze dukoranire hamwe, tuburane!
2Ni nde wahagurukije umutabazi iburasirazuba#41.2 umutabazi iburasirazuba: n’ubwo hano nta zina rivugwa, iki gice (41.1–5) kirarata ukuza k’umutabazi uzigarurira abami n’amahanga (arimo na Babiloni); Imana izamukoresha kugira ngo irangize ibyo yatekereje. Uwo mutabazi ni Sirusi, umwami w’Abamedi n’Abaperisi, wari watangiye kuyogoza amahanga mu mwaka wa 555 maze akazigarurira Babiloni mu wa 539. Umwaka ukurikiyeho (538) azatuma abari barajyanywe bunyago basubira iwabo. Izina Sirusi rizavugwa ku buryo bweruye muri 44,28 na 45,1.,
akamuhamagara ngo amube hafi,
agatsinda amahanga imbere ye, abami akabacisha bugufi?
Inkota ye ibahindura ivu,
imyambi ye ikabakwiza hose,
nk’ibyatsi bitwawe n’umuyaga,
3ku buryo abakurikirana bose,
akabanyuramo nta cyo yikanga, adakoza ibirenge hasi.
4Ni nde wabigennye, akanabikora,
akanakurikiranya ibisekuruza kuva mu ntangiriro?
— Ni jyewe Uhoraho, nkaba n’Uwa mbere,
kandi nzaba nkiri Jyewe no mu bihe by’abo hanyuma.
5Ibirwa byarabirebye bigira ubwoba,
abo mu mpera z’isi bahinda umushyitsi,
batangiye guhaguruka ngo babikurikirire hafi.
6Buri muntu arafasha mugenzi we#41.6 mugenzi we: iyi mirongo ibiri (41.6–7) irongera kudutekerereza uburyo abanyabukorikori bakora amashusho y’ibigirwamana; irasa n’iyuzuza ibyo dusoma muri 41,19–20.,
arabwira incuti ye ati «Komera!»
7Umubaji arakomeza ushongesha,
usena agakomeza umucuzi, agira ati «Ni byiza rwose»,
ikigirwamana akagikomeresha imisimari,
kugira ngo kitanyeganyega.
«Witinya, Israheli; ni jye ugutabara!»
8Ariko wowe Israheli, mugaragu wanjye#41.8 Israheli, mugaragu wanjye: akenshi muri iki gitabo cy’ihumurizwa rya Israheli, aho bavuga umugaragu w’Uhoraho, ni umuryango wose wa Israheli bashaka kuvuga. Kuwita atyo, byari nko kurata ubumwe bw’umwihariko buhuza Imana n’umuryango yitoreye. Nyamara ariko, hari n’ahandi iryo jambo «umugaragu» rivuga umuntu udasanzwe, akagira n’uruhare rukomeye mu ikizwa ry’umuryango (reba 42,1 n’igisob.).,
Yakobo nihitiyemo,
inkomoko ya Abrahamu, incuti yanjye,
9wowe nikomereje kuva ku mpera z’isi,
nkaguhamagara kuva ku mipaka yayo,
narakubwiye nti «Uri umugaragu wanjye;
naragutoranyije, aho kugutererana.»
10Witinya, kuko ndi kumwe nawe,
wikwiheba, kuko ndi Imana yawe.
Ni byo rwose, ndagukomeje, ndagutabaye,
nkuramize ukuboko kwanjye kurenganura.
11Dore ngo barakorwa n’isoni, bakamwara,
abari baguhagurukiye bose;
bazahinduka amanjwe, barimbuke, abantu bakurakariye.
12Abaguhigira uzabashakashaka,
ariko ntuzongera kubabona ukundi,
abakurwanya bazahinduka ubusabusa, bashire.
13Kuko jye, Uhoraho, Imana yawe,
ngufashe ukuboko kw’iburyo,
nkakubwira nti «Witinya ! Ni jye ugutabara !
14Witinya Yakobo, wowe bahonyora nk’akanyorogoto,
witinya Israheli, n’ubwo ubu bakugereranya n’intumbi.
Ni jye ugutabara — uwo ni Uhoraho ubivuze.
Umuvunyi wawe ni Nyirubutagatifu wa Israheli.
15Dore nkugize imashini nshya icukura ubutaka
kandi ifite amenyo asongoye,
ugiye gutengagura imisozi, uyishwanyaguze,
n’udusozi uduhindure umurama.
16Uzayigosora itwarwe n’umuyaga,
maze serwakira iyinyanyagize.
Naho wowe uzasingiza Uhoraho,
uhimbarwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli.
17Abasuzuguwe n’abatishoboye bashakashaka amazi,
ariko bikaba iby’ubusa,
ururimi rwabo rukumirana kubera inyota;
ni jye Uhoraho, uzabasubiza,
jyewe Imana ya Israheli, sinzabatererana.
18Nzavubura inzuzi ku misozi itameraho akatsi,
mu mikokwe hadudubize amasoko,
ubutayu buhinduke ikidendezi,
n’ubutaka bwumiranye buhinduke amariba.
19Nzameza amasederi mu butayu,
iminyinya, ibiti bihumura n’imitini;
ahantu h’amayaga mpatere imizonobari,
imisave n’imigenge bikurire hamwe,
20bityo abantu barebe kandi bamenye,
bigishanye kandi bumve,
ko ari ikiganza cy’Uhoraho cyabikoze,
ko ari Nyir’ubutagatifu wa Israheli wabiremye.
Ibigirwamana ni amanjwe#41.20 Ibigirwamana ni amanjwe: muri aka gace kose (41.21–29) barerekana Imana nk’aho yaba ifitanye urubanza n’ibigirwamana by’amahanga. Nta na rimwe byigeze kumenyesha mbere y’igihe ibizaza (nk’ukuza kwa Sirusi); Uhoraho wenyine ni we ubishobora.
21Ngaho (bigirwamana by’amahanga), nimugaragaze ingingo zanyu,
ni ko Uhoraho avuze.
Nimukomeze mwisobanure,
uwo ni Umwami wa Yakobo ubivuga.
22Nimuze maze mutumenyeshe ibigiye kuba.
Mbese ibyo mwahanuye mbere byahereye he?
Nimudusubirire mu byahanuwe, maze tubyibuke,
kandi tumenyereho uko byagenze!
Cyangwa se, nimutubwire ibigiye kuza,
23mutumenyeshe iby’ibihe bizaza,
maze twemere koko ko muri imana!
Ngaho se! Nimuhitemo icyo mushaka kuduteza
ari amahirwe cyangwa ibyago,
maze dutangarire ubushobozi bwanyu!
24Nyamara dore icyo muri cyo: murarutwa n’ubusa;
ibikorwa byanyu na byo bikaba ari nta byo!
Uwabigize imana ze, na we ni igipfamutima!
25Naho jyewe, nahagurukije umuntu mu majyaruguru#41.25 umuntu mu majyaruguru: uwo ni Sirusi, umwami w’Abaperisi.,
kandi ngaha araje.
Kuva mu burasirazuba arahamagarwa mu izina rye;
aravuyanga abategetsi nk’uribata icyondo,
cyangwa nk’umubumbyi ukata ibumba.
26Ni nde rero wabimenyekanyije kuva mu ntangiriro,
kugira ngo tubimenye,
cyangwa se akaba yarabivuze no mu bihe byahise,
ngo tuvuge tuti «Ni byo koko»?
Reka da! Nta n’umwe muri mwe wabishoboye!
Oya rwose, nta wigeze abicisha mu ijwi,
kandi nta n’uwigeze agira icyo abumvana!
27Ni jye wabanje kubitangaza muri Siyoni, nti «Dore ngabo!»
I Yeruzalemu mpohereza intumwa, izanye Inkuru nziza.
28Naritegereje neza: sinabona umuntu n’umwe,
sinagira n’umwe mbona muri bo, wambera umujyanama!
Mba narabagishije inama, na bo bakampa igisubizo!
29Dore bose uko bangana ni imburaburyo.
Ibikorwa byabo se byo? Ni impfabusa.
Ibishushanyo byabo? Ni umuyaga, nta kamaro!
Currently Selected:
Izayi 41: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.