Izayi 30
30
Imigambi yo kwitabaza Misiri inyuranyije n’iy’Imana#30.1 Imigambi . . . Misiri . . . Imana: Izayi yavuze ubwo buhanuzi ahagana muri 703–701, igihe Hezekiya yari agiye koherereza Abanyamisiri intumwa ngo bazaze kumutabara. Inyigisho ya Izayi ihora ari imwe: Imana yonyine ni yo bagomba kwiringira.
1Uhoraho avuze atya:
Baragowe, abana b’ibirara!
Bo bacura imigambi itanturutseho,
bakagirana amasezerano anyuranyije n’ayanjye,
bityo bakagereka icyaha ku kindi.
2Baramanuka bakajya mu Misiri batangishije inama,
bagashakira ubuhungiro mu ngoro ya Farawo,
n’ubwihisho mu gihugu cya Misiri.
3Nyamara, ubwo buhungiro bwo kwa Farawo buzabakoza isoni,
ubwihisho bwo mu gihugu cya Misiri, bubatere ikimwaro,
4n’ubwo abatware banyu bari i Tanisi,
n’intumwa zanyu zikaba zigeze i Hanesi.
5Bose bazakorwa n’isoni,
kubera icyo gihugu cy’imburakamaro bisunze,
kidashobora kubarengera cyangwa kugira ikindi cyabamarira,
uretse kubamwaza no kubatukisha.
6Iteka ryaciriwe ku bikoko by’i Negevu#30.6 by’i Negevu: kugira ngo zigere mu Misiri, intumwa zivuye i Yeruzalemu zigomba kwambuka ubutayu bwa Negevu. Hari urugendo ruruhanyije kandi rurimo imbogamizi nyinshi; byongeye kandi nta cyo zizageraho.:
Mu gihugu giteye ubwoba, kandi cyuje umubabaro,
igihugu gituwe n’intare y’ingore n’iy’ingabo,
kigaturwa n’inzoka z’impiri, n’ibiyoka biguruka,
ni ho banyujije ubukungu n’ubutunzi bwabo
babuhekesheje indogobe n’ingamiya,
babushyiriye igihugu kitabafitiye akamaro.
7Inkunga ya Misiri isa n’umuyaga nta cyo iteze kubamarira,
ni cyo gitumye icyo gihugu nkita «Igitero kidashyiguka».
Umuryango udashaka kumva uzahanwa
8None rero, genda ubyandikire imbere yabo ku kabaho,
ubyandukuremo inyandiko ebyiri#30.8 inyandiko ebyiri: kera byari ngombwa kugira inyandiko ebyiri: imwe yari ifungishijwe kashe bigatuma idashobora gusomwa, indi igafungurwa ku buryo ishobora gusomwa na bose. Iyo habaga hadutse abatemera iyo nyandiko ya kabiri, bagombaga guhambura ifite kashe, ikabakiranura.,
bizabere intangamugabo izahoraho abo mu bihe bizaza.
9Koko ni umuryango wivumbagatanyije, ni abana b’indyarya,
kandi badashaka kumva amategeko y’Uhoraho.
10Babwira abashishozi bati «Ntimushishoze»,
n’abahanuzi bati «Ntimuhanure ibiri ukuri,
nimutubwire gusa ibidushimisha, muhanure ibitagira shinge.
11Nimuhindukire, mureke gukurikira inzira iboneye,
nimudukuremo Uwo Nyirubutagatifu wa Israheli.»
12None rero, Nyirubutagatifu wa Israheli avuze atya:
Kuko muhinyuye iri jambo,
mukaba mwiringiye ubucabiranya, mukishingikiriza amatiku,
13icyo cyaha kizababere nk’umututu
wiyashije mu rukuta rurerure:
uwo mututu ugakomeza kwiyongera,
nuko mu kanya gato, urukuta rukariduka.
14Bikamera nk’ikibindi cy’umubumbyi
kijanjagurikamo utujanju dutoya tutazasubirana,
ku buryo mu tumene twacyo batabonamo n’urujyo,
rwo kurahura umuriro wo gucana mu nzu,
cyangwa rwo kudahisha amazi mu iriba.
Umukiro wanyu uri mu ituze no mu bwizere
15Nyagasani Uhoraho, Nyirubutagatifu wa Israheli avuze atya :
Muzakizwa n’uko mungarukiye kandi mugacisha make.
Muzaterwa imbaraga n’uko mutuje kandi mukanyizera.
Ariko mwe, ntimubikozwa !
16Ahubwo muravuga muti
«Ibyo nta cyo bitwaye ! Tuzurira amafarasi duhunge.»
Ni byo koko, ariko nyine muzaba muhunze.
Mukongera muti «Tuzafata amagare anyaruka.»
Na byo ni byo, ariko abazaba babakurikiranye,
bazihuta kubarusha.
17Umuntu umwe azirukana abantu igihumbi muri mwe,
abantu batanu bazaba bahagije, babirukane muhunge,
kugeza ubwo hazasigara bake muri mwe,
mbese nk’igiti gihagaze ku kanunga k’umusozi,
gisigaye ari cyo kimenyetso cyonyine iyo mu mpinga.
Igihe kimwe Uhoraho azabibuka
18Nyamara, Uhoraho ategereje ko igihe kigera akabibuka, agiye guhaguruka, kugira ngo abagaragarize impuhwe ze, kuko Uhoraho ari Imana itabera: barahirwa abamwiringira bose !
19Ni byo koko, mbaga y’i Siyoni, mwebwe abatuye i Yeruzalemu, ntimuzongera kurira ukundi. Igihe muzaba mumutakambiye, azabibuka; nabumva, azaherako abasubiza. 20Mu makuba, azabaha umugati; abahe amazi igihe cy’amage. Ugomba kukwigisha ntazongera kwihisha ukundi, uzamwirebera n’amaso yawe. 21Igihe uzaba ugomba kugana iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azumva ijwi rivuga inyuma yawe riti «Dore inzira, nimube ari yo munyuramo.» 22Uzahinyura feza isizwe ku mashusho yawe y’amabazanyo, na zahabu yo ku bigirwamana byawe byashongeshejwe. Uzabijugunya nk’ibintu byanduye, ubibwira uti «Hoshi ! Nimuve aho !»
23Uhoraho azagusha imvura mu myaka uzaba wabibye mu butaka, buzarumbuke umusaruro utubutse kandi ushimishije. Uwo munsi, amatungo yawe azabona inzuri ngari arishamo, 24ibimasa n’indogobe bihingishwa birye ubwatsi buryohereye, bwabikanywe isuku. 25Ku munsi w’icyorezo iminara yose izahirima, ku misozi yose no ku tununga twose hazavubuka amasoko menshi y’amazi. 26Igihe Uhoraho azaba yapfutse ibisebe by’umuryango we, akomora ibikomere byawo, urumuri rw’ukwezi ruzaka nk’urw’izuba, naho urw’izuba rwikube karindwi, nk’aho rwabaye urumuri rw’iminsi irindwi.
Uhoraho azahana Ashuru
27Ngaha Uhoraho araje aturutse kure,
afite uburakari bugurumana kandi bukaze,
iminwa ye yuzuye umujinya,
ururimi rwe rumeze nk’umuriro utwika.
28Umwuka we ni nk’uruzi rwakutse,
amazi akuzura akagera mu ijosi.
Aje kunyuza amahanga mu kayunguruzo gatsemba,
abacishe umukoba mu rwasaya,
kugira ngo abayobye bajye iyo badashaka.
29Ubwo muzaririmba nko mu gitaramo cy’umunsi mukuru,
imitima inezerwe, boshye umuntu ukurikiye ijwi ry’umwirongi,
agana ku musozi w’Uhoraho, ku rutare rwa Israheli.
30Uhoraho azumvikanisha ijwi rye ry’icyubahiro,
bazabone ukuntu ukuboko kwe gukubitanye uburakari bukaze,
mu kirimi cy’umuriro utwika,
no mu murindi w’imvura y’amahindu.
31Ashuru izahindishwa umushyitsi n’ijwi ry’Uhoraho,
uzabakubitisha ikiboko.
32Uko Uhoraho azajya ayikubita inkoni,
ni na ko hazumvikana amajwi y’ingoma n’inanga;
nabangura ukuboko kwe, abatsembe.
33Icyocyezo cyarangiye kare gutegurwa,
— ndetse kigenewe n’umwami ubwe —
cyateguwe ahantu hagari kandi harehare;
inkwi nyinshi cyane zo gucanisha umuriro,
zarunzwe hamwe ku ruziga.
Umwuka w’Uhoraho, umeze nk’ikibatsi cy’umuriro,
ni wo uzakongeza icyo cyocyezo.
Currently Selected:
Izayi 30: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.