1
Izayi 30:21
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Igihe uzaba ugomba kugana iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azumva ijwi rivuga inyuma yawe riti «Dore inzira, nimube ari yo munyuramo.»
Compare
Explore Izayi 30:21
2
Izayi 30:18
Nyamara, Uhoraho ategereje ko igihe kigera akabibuka, agiye guhaguruka, kugira ngo abagaragarize impuhwe ze, kuko Uhoraho ari Imana itabera: barahirwa abamwiringira bose !
Explore Izayi 30:18
3
Izayi 30:15
Nyagasani Uhoraho, Nyirubutagatifu wa Israheli avuze atya : Muzakizwa n’uko mungarukiye kandi mugacisha make. Muzaterwa imbaraga n’uko mutuje kandi mukanyizera. Ariko mwe, ntimubikozwa !
Explore Izayi 30:15
4
Izayi 30:20
Mu makuba, azabaha umugati; abahe amazi igihe cy’amage. Ugomba kukwigisha ntazongera kwihisha ukundi, uzamwirebera n’amaso yawe.
Explore Izayi 30:20
5
Izayi 30:19
Ni byo koko, mbaga y’i Siyoni, mwebwe abatuye i Yeruzalemu, ntimuzongera kurira ukundi. Igihe muzaba mumutakambiye, azabibuka; nabumva, azaherako abasubiza.
Explore Izayi 30:19
6
Izayi 30:1
Uhoraho avuze atya: Baragowe, abana b’ibirara! Bo bacura imigambi itanturutseho, bakagirana amasezerano anyuranyije n’ayanjye, bityo bakagereka icyaha ku kindi.
Explore Izayi 30:1