Izayi 31
31
Abashaka inkunga mu Misiri#31.1 mu Misiri: reba 28,14 ndetse na 19,1 n’ibisobanuro byaho.
1Baragowe! Abamanuka bajya mu Misiri gutabaza!
Barishingikiriza amafarasi,
bakiringira amagare y’intambara kuko ari menshi,
n’abanyamafarasi kuko ari abanyamaboko,
ariko ntibite kuri Nyirubutagatifu wa Israheli,
ntibashakashake Uhoraho.
2Nyamara ariko na we azi gushishoza:
ashobora guteza amakuba, kandi ntiyivuguruze.
Ahagurukiye gutera agatsiko k’abagome,
n’abagiranabi bahururijwe gutabara.
3Umunyamisiri ni umuntu, ariko si Imana,
amafarasi ye ni inyamaswa zigenda, si imbaraga z’Imana.
Igihe Uhoraho azaba abanguye ukuboko kwe,
utabaye azasitara, naho utabawe yiture hasi,
nuko bombi bahinduke ivu.
Uhoraho azarengera Yeruzalemu; ahane Ashuru
4Dore rero uko Uhoraho yambwiye:
Igihe intare cyangwa icyana cyayo itontomera ku muhigo,
n’ubwo haba abashumba benshi bayihururijwe,
ntikangwa na busa n’urusaku rwabo,
cyangwa ngo icogozwe n’induru yabo.
Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ni ko azamanukira kuri Siyoni,
umusozi we, kugira ngo aharwanire.
5Nk’uko ibisiga birambura amababa yabyo,
Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azabigenza atyo,
bityo arengere Yeruzalemu;
azayirengera kandi ayitabare; azayirinda kandi ayikize.
6Bayisraheli, nimugarukire Uwo mwagomeye!
7Uwo munsi, buri wese azajugunya
ibigirwamana bye bya feza n’ibya zahabu,
byakozwe n’ibiganza byanyu, bikabaviramo gucumura.
8Ashuru izamarwa n’inkota itari nk’iy’umuntu,
izarimburwa n’inkota y’Ubasumbye, ntizayihunga;
maze abasore bayo bakoreshwe imirimo y’uburetwa.
9Urutare#31.9 urutare rwayo: uvugwa aha ngaha ni umwami w’Abanyashuru. rwayo ruzarimbuka, rushireho,
abatware bayo bacike intege, batererane ibendera ryabo.
Uwo ni Uhoraho ubivuze, we ucanye ikome ry’umuriro i Siyoni,
n’itanura i Yeruzalemu.
Currently Selected:
Izayi 31: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.