YouVersion Logo
Search Icon

Izayi 17

17
Ibyahanuwe kuri Damasi na Israheli#17.1 Damasi na Israheli: muri 734, ibyo bihugu byari byishyize hamwe kugira ngo bitere Yeruzalemu (reba 7,1 n’igisob.), kandi byombi bizabihanirwa. Twibuke ko iyi ngoma ya Israheli rimwe na rimwe bayitaga «Yakobo» cyangwa se «Efurayimu», babitewe n’uko ari wo muryango wari ukomeye muri ya yindi cumi iyigize.
1Iteka ryaciriwe ku mugi wa Damasi.
Damasi nticyongeye kwitwa umugi ukundi,
ahubwo igiye guhinduka ikirundo cy’amabuye.
2Imigi yategekaga nticyongeye kwitabwaho ukundi,
izaruhukirwamo n’amatungo nta n’uzayakoma imbere.
3Nta nkike zikomeye zizongera kubaho muri Efurayimu,
i Damasi ntihazigera ubwami,
n’abarokotse ba Aramu ntibazaruta ubwinshi Abayisraheli.
Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.
4Uwo munsi, icyubahiro cya Yakobo kizagabanuka,
n’umubyibuho we uzashira.
5Bizamera nko mu gihe cy’isarura,
iyo batema ingano bakagesa n’amahundo,
cyangwa nko mu gihe bahumba amahundo,
mu kibaya cy’Abarefayimu:
6hazasigara gusa uduhumbano,
bimere mbese nk’iyo banyeganyeje umutini,
hagasigara imbuto ebyiri cyangwa eshatu zo mu bushorishori,
enye cyangwa eshanu zo ku mashami yera#17.6 ku mashami yera: umuhanuzi yongeye kugaruka kuri ka gasigisigi kazahonoka igihano cy’Uhoraho (reba 7,3; n’ibisob.)..
Uwo ni Uhoraho Imana ya Israheli ubivuze.
Itsembwa ry’ibigirwamana
7Uwo munsi, umuntu azahindukiza amaso yitegereze Uwamuremye, arebe Nyirubutagatifu wa Israheli. 8Ntazongera kwita ukundi ku ntambiro yiyubakiye, ku biti byeguriwe ibigirwamana cyangwa ibishushanyo by’izuba, byakozwe n’intoki ze.
9Uwo munsi kandi, imigi yanyu muzayihungamo,
nk’uko byagendekeye Abahivi n’Abahemori,
ubwo Abayisraheli babatahiranaga,
isigare ari ubutayu buteye ubwoba,
10kuko wirengagije Imana, Umukiza wawe,
ntiwibuke urutare rw’ubuhungiro bwawe.
Wahinze mu busitani ibihingwa wishimira,
ububibamo imbuto z’inyamahanga.
11Uwo munsi uzitera, ubona zirakuze,
bucyeye bw’aho, ubona zitangiye kuzana imbuto,
ariko igihe cy’isarura, umusaruro urabura,
ayo makuba kandi akaba atagira umuti.
Abarimbuzi birukanirwa ijoro rimwe
12Yoo! Mbega umuririmo w’imbaga nyamwinshi,
boshye umururumo w’inyanja,
n’ikiriri cy’amahanga nk’amasumo y’amazi!
13Mbega umuhindagano w’amahanga
umeze nk’inkubi y’amazi magari!
Nyamara Uhoraho arabanesheje, bahungiye kure,
barayoyotse nk’umurama ugurukanywe n’umuyaga ku musozi,
cyangwa se imbuto z’amahwa zitwawe na serwakira.
14Ku mugoroba byari biteye ubwoba,
ariko bujya gucya, nta cyari kikiharangwa.
Uwo ni wo mugabane w’abatwambura,
kikaba n’igihembo cy’abadusahura.

Currently Selected:

Izayi 17: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in