Izayi 18
18
Intumwa z’abategetsi b’i Kushi#18.1 Kushi: n’ubwo ubusanzwe ari izina ry’igihugu cya Etiyopiya, aha ngaha baravuga Misiri, cyane cyane igice cyayo cy’amajyepfo. ziburirwa
1Uragowe ! Wa gihugu we cyuzuye urusaku
rw’amababa y’udukoko#18.1 udukoko: Izayi aravuga amarumbo y’imibu yatumaga hejuru y’amazi yose yo mu Misiri. turi ku nzuzi z’i Kushi,
2wowe wohereza intumwa zinyuze mu nyanja,
zikaza mu mato y’imfunzo hejuru y’amazi.
Nimwihute, ntumwa zabuhiriye,
mutahe iwanyu#18.2 mutahe iwanyu: Abanyamisiri bari bohereje intumwa zo kumvisha Abayuda ko bagomba kwifatanya na bo, bakarwanya Abanyashuru. Izayi arazibwira kureka ayo matiku no gusubira iwabo zidatindiganyije. muri kiriya gihugu
cy’abantu barebare b’umubiri unogereye,
igihugu gitinywa kugera ku mpera z’isi,
igihugu gikomeye kandi gishikamira abanzi,
kikaba cyambukiranyijwe n’inzuzi.
3Yemwe, bantu batuye isi mwese,
ubwo ikimenyetso kizigaragaza ku musozi, muzacyitegereze !
Naho ihembe nirivuga, muzatege amatwi.
4Kuko Uhoraho yambwiye ati
«Nzigumira hamwe, maze nitegerereze aho ntuye,
mere nk’ubushyuhe hejuru y’urumuri,
cyangwa nk’urwokotsi, igihe cy’ubushyuhe bw’isarura.
5Nuko ahagana igihe cy’isarura,
ururabyo ruhunduye, amahundo amaze guhisha,
imbuto bazitemesha umuhoro,
naho amashami adafite akamaro akajugunywa,
6ibyo byose bizagabizwe inkongoro zo ku misozi
n’inyamaswa z’inkazi.
Inkongoro zizahamara impeshyi yose,
inyamaswa z’inkazi zose, zihugame itumba.»
7Icyo gihe, mu gihugu cy’abantu barebare b’umubiri unogereye, igihugu gitinywa kugera ku mpera z’isi, igihugu gikomeye kandi gishikamira abanzi, kikambukiranywa n’inzuzi, kizazanira amaturo Uhoraho, Umugaba w’ingabo ku musozi wa Siyoni aho aganje.
Currently Selected:
Izayi 18: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.