YouVersion Logo
Search Icon

Izayi 16

16
Impunzi za Mowabu ziganyira Yeruzalemu#16.1 . . . ziganyira Yeruzalemu: abavugwa muri aka gace ka 16,1–5 ni abari baturutse i Mowabu bahunga kubera ko imigi yabo yabaye amatongo, baje kwinginga umwami wa Yuda ngo abarwaneho. Naramuka abagiriye ubuntu, baramusezeranya ko Imana izamuha umugisha; mbese nk’uko Imana yabisezeranyije Dawudi, n’abandi bose bazamuzungura. Naho iyo ntama ivugwa muri 16,1, ni ituro ryo gukeza umwami, we mutware w’igihugu.
1Nimwoherereze intama umutware w’igihugu,
muhereye i Sela mukanyura ku butayu,
mwerekeza ku musozi w’umwari wa Siyoni.
2Abakobwa b’i Mowabu barabuyera ku byambu bya Arunoni,
boshye inyoni ziyagara, zirukanwe mu cyari cyazo.
3Baravuga bati «Tugire inama kandi udufashe!
Ku manywa y’ihangu, udutwikirize igicucu cyawe nk’ijoro,
uhishire ibicibwa, kandi ntutererane inzererezi.
4Wemere impunzi z’i Mowabu, zibone ubuhungiro iwawe,
ubahishe ugambiriye kubarimbura.
Nuko, igihe ugushikamirwa kuzaba kutakiriho,
ukurimbura kukarangira burundu,
n’utegekesha igituga akavanwa mu gihugu,
5ni bwo intebe y’ubwami bwawe izakomera,
kubera ubuntu watugiriye,
maze mu ihema rya Dawudi hazaganze umucamanza,
ushishikarira kurenganura abarengana,
no guca imanza zitabera.»
Abamowabu bararirira igihugu cyabo
6Twumvise bavuga ukwikuza kurengutse kwa Mowabu,
ubwibone bwayo, ubwikunde n’ubwikanyize,
n’ubwirasi bwayo butagize icyo bumaze.
7None dore Abamowabu bararirira igihugu cyabo,
dore bose baraboroga, bashavuye kandi bacitse intege,
kubera udutsima tw’imizabibu
bazanaga ho ituro i Kiri‐Hareseti.
8Koko, imirima y’i Heshiboni imaze kuraba,
kimwe n’umuzabibu w’i Sibima,
wengwagamo divayi yasindishaga abatware b’amahanga,
wari urambuye kugera i Yezeri no ku butayu,
ukagaba amashami yawo hakurya y’inyanja y’Umunyu.
9Ni cyo gituma hamwe n’abantu b’i Yezeri,
ndirira umuzabibu w’i Sibima;
amarira yanjye akuhira Heshiboni na Eleyale,
kuko igihe cy’umusaruro wanyu,
mutazongera gutera indirimbo z’ibyishimo.
10Mu mirima yanyu ntihakiboneka ibyishimo n’umunezero,
amashyi n’impundu ntibikirangwa no mu mizabibu yanyu.
Ntibazongera kwengera divayi mu mivure,
indirimbo z’ibyishimo zirarangiye.
11Ndahindaganwa nk’inanga, mbabajwe na Mowabu,
n’umutima wanjye uraborogera Kiri‐Heresi.
12Bazabona Abamowabu bakururuka, bagana ahirengeye,
kugira ngo bajye mu ngoro gutakambira imana yabo:
ariko nta cyo bazageraho.
13Ibyo ni byo Uhoraho yavuze kuri Mowabu kuva kera. 14None Uhoraho aravuze ati «Mu myaka itatu, itarengaho n’umunsi n’umwe, ab’ingenzi b’i Mowabu kimwe na rubanda bazasigara ari mbarwa. N’abazarokoka kandi, bazaba ari bake cyane, nta cyo bakimaze.»

Currently Selected:

Izayi 16: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in