Hozeya 9
9
Agahinda bazagirira mu bihugu bya kure
1Israheli, wikwishima birenze urugero,
wisabagizwa n’ibyishimo nk’indi miryango,
kuko wigize indaya witarura Imana yawe,
ukishimira igihembo cyahumanye
uherwa ku mbuga zose zihurirwaho ingano.
2Ibivuye ku mbuga no mu rwengero ntibizabahaza,
na divayi nshyashya bari bategereje ntibazayibona.
3Ntibazongera gutura mu gihugu cy’Uhoraho,
kuko Efurayimu izasubira mu Misiri#9.3 izasubira mu Misiri: birashaka kuvuga ko ibyago byose ababyeyi babo baboneye mu Misiri, n’Abayisraheli bo mu gihe cya Hozeya bizabagwirira. Bizaba ngombwa ko bajya gutura mu bihugu by’amahanga: bamwe bajyanwe bunyago muri Ashuru, abandi bahungire mu Misiri. Ubwo rero, ntibazaba bagishoboye kujya gukoranira mu Ngoro y’i Yeruzalemu, kugira ngo bahimbaze iminsi mikuru y’Uhoraho.,
bakazajya no muri Ashuru kurya ibyahumanye.
4Ntibazongera kumurikira Uhoraho divayi ho ituro riseswa,
n’ibitambo byabo ntibizamushimisha ukundi.
Bizabamerera nk’umugati barya bari mu cyunamo,
abazabiryaho bose bazabe bahumanye;
uwo mugati ni bo uzatunga ubwabo,
ariko ntuzinjizwa mu Ngoro y’Uhoraho.
5Ubwo se muzakora iki ku munsi w’ikoraniro,
ari wo munsi mukuru w’Uhoraho?
6Dore ngabo bahunze igihugu cyabo cyarimbutse,
Misiri izabakira, ariko i Memfisi hazabe imva yabo;
ibintu byabo by’agaciro gakomeye bizarengwaho n’ibitovu,
n’amahwa apfukirane ahari amahema yabo.
Umuhanuzi atangaza igihano bikamuviramo gutotezwa
7Ngiyi iminsi y’igihano iregereje,
igihe cyo kuryozwa kirageze; Israheli nibimenye!
Bariyamiriye bati «Umuhanuzi ahindutse umusazi,
uwuzuwemo n’umwuka w’Uhoraho aravugaguzwa!»
— Ni byo koko, ariko bitewe n’ubwinshi bw’ibicumuro byawe,
kandi amagorwa azakugwirira, arakomeye cyane!
8Umuhanuzi uri kumwe n’Imana ye,
ni we murinzi urengera Efurayimu;
ariko baramutega imitego aho anyura hose,
bakamutera no mu nzu y’Imana ye.
9Barihumanyije bikabije, nko mu gihe cy’i Gibeya#9.9 i Gibeya: imitwe ya 19–21 y’igitabo cy’Abacamanza, irarondora ishyano rikabije ryakorewe aho hantu, ubwo Ababenyamini bose bari barahindutse abagome.,
ariko Imana izibuka ibicumuro byabo,
ibaryoze ibyaha bakoze.
Igihano cy’ibicumuro by’i Behali‐Pewori
10Kera nigeze kurabukwa Israheli,
imeze nk’imbuto y’umuzabibu mu butayu,
mbona n’abasekuruza banyu
bameze nk’imbuto y’umutini ihishije mbere;
ariko bakigera i Behali‐Pewori#9.10 i Behali‐Pewori: reba Ibar. 25,1–5. biyegurira Sesoni,
bahinduka batyo amahano nk’ibyo byabararuye!
11Ni cyo gitumye ikuzo rya Efurayimu rigurutse nk’inyoni:
nta we ukibyara, nta n’uzatwara inda cyangwa ngo hagire uyisama.
12Ndetse n’iyo babyirura abahungu,
nababagomwa bataraba abagabo;
ni koko, bazabona ishyano nimara kwitandukanya na bo!
13Efurayimu ndabona imeze nka Tiri#9.13 nka Tiri: Hozeya aragereranya ubukire bwa Efurayimu n’ubwa Tiri, yari yamamaye hose mu bihugu biyikikije.,
yubatse ahantu hatohagiye,
nyamara bazayihatira gutanga abana ngo bicwe!
14Uhoraho, jya ubahana! Ariko se uzabahanisha iki? . . .
Bahanishe kuba ingumba, n’amabere uyumishe!
Igihano cy’ibicumuro by’i Giligali
15Ububi bwabo bwose bwigaragarije i Giligali#9.15 i Giligali: aho ni ho Sawuli, umwami wa mbere, yigeze gusuzugura kabiri cyangwa gatatu amabwiriza y’Uhoraho, yagezwagaho n’umuhanuzi Samweli (1 Sam 13,7–14; 15,12–33).,
ari na ho nahereye nkabanga urunuka.
Nzabirukana mu nzu yanjye,
mbahoye ububi bw’ibikorwa byabo,
sinzongera kubakunda ukundi,
bo n’abatware babo b’abahemu.
16Efurayimu yarafashwe none imizi yayo yarumagatanye,
ntibazongera kwera imbuto ukundi.
Ndetse nibanabyara, nzabagomwa ibyo byiza bibarutse.
17Imana yanjye izabaca kuko batayumvise,
maze bazajye kubuyera mu mahanga.
Currently Selected:
Hozeya 9: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.