Hozeya 8
8
Imana iburira Israheli
1Nimuvuze ihembe !
Icyago kiguye nka kagoma hejuru y’inzu y’Uhoraho#8.1 inzu y’Uhoraho: hano ntibavuga Ingoro y’i Yeruzalemu, ahubwo ni igihugu cyose, cyo mugabane mutagatifu w’Uhoraho.,
kuko bishe Isezerano ryanjye
kandi bagahemuka ku mategeko yanjye.
2Barantakira, bagira bati
«Mana yanjye, twebwe Abayisraheli turakuzi.»
3Nyamara Israheli yazibukiriye ibyiza,
none umwanzi nayikurikirane.
4Biyimikiye abami batambajije,
bishyiriraho n’abatware jyewe ntabizi.
Bariremera ibigirwamana muri zahabu na feza yabo,
bakikururira batyo kurimbuka.
5Samariya rero, ikimasa#8.5 ikimasa cyawe: ni ya nyana ya zahabu bajyaga gusengera i Beteli, baturutse mu mpande zose z’igihugu. cyawe ndagihigitse !
(Koko, uburakari bwanjye bwabagurumaniye :
mbese bazanga gusukurwa kugeza ryari ?)
6Cyakomotse muri Israheli, gikozwe n’umunyabukorikori,
kikaba rero atari Imana.
Ni yo mpamvu ikimasa cyo muri Samariya kizahinduka ishingwe.
7Babibye umuyaga, bazasarura serwakira;
bameze nk’ingano zitagira amahundo, ntizivemo n’ifu,
n'aho kandi yabonekamo yaribwa n’abanyamahanga.
Israheli irimbuka kubera amahanga yitabaje#8.7 amahanga yitabaje: aka gace ka 8,8–10 karakomeza ibyari byavuzwe muri 7,8–12 (reba igisobanuro cy’aho).
8Israheli irayongobejwe, barasuzugurwa n’amahanga,
mbese nk’abantu batagira agaciro,
9bitewe n’uko bazamutse bakajya muri Ashuru,
ya ndogobe y’ishyamba yibera yonyine,
Efurayimu ikagurira amacuti#8.9 ikagurira amacuti: abami ba Israheli barakwirakwiza amaturo, rimwe bakayaha Ashuru, ubundi Misiri, ngo barebe ko baramuka. Ariko ibyo ntibizabuza umwami w’abami (wa Ashuru) kujyana bunyago benshi mu baturage ba Israheli.!
10N’ubwo baha amaturo atagira ingano abanyamahanga,
ngiye kubakoranya bidatinze,
maze mu gihe gito bazashengurwe n’umutwaro
umwami w’abami agiye kubagerekaho.
Igitambo kitavuye ku mutima
11Efurayimu yagwije intambiro zo kuvanaho ibyaha,
none dore zayibereye impamvu yo gucumura kurushaho.
12N'aho nayandikira ingingo igihumbi mu mategeko yanjye,
babifata nk’aho ari ikintu cy’icyaduka!
13Bakunda kuntura ibitambo, no kurya inyama zabyo,
nyamara jye Uhoraho, ntibinshimisha.
Kuva ubu nzakomeza kwibuka amakosa yabo,
mbaryoze ibyaha byabo, basubire mu Misiri.
14Israheli yirengagije Uwayiremye maze yiyubakira ingoro,
naho Yuda igwiza imigi ikomeye;
ariko nzohereza umuriro muri iyo migi yayo,
n’ibigo byayo bikongoke.
Currently Selected:
Hozeya 8: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.