Ngiyi iminsi y’igihano iregereje,
igihe cyo kuryozwa kirageze; Israheli nibimenye!
Bariyamiriye bati «Umuhanuzi ahindutse umusazi,
uwuzuwemo n’umwuka w’Uhoraho aravugaguzwa!»
— Ni byo koko, ariko bitewe n’ubwinshi bw’ibicumuro byawe,
kandi amagorwa azakugwirira, arakomeye cyane!