YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 3

3
1Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngaho rya ! Icyo gitabo weretswe, kirye; hanyuma ugende ubwire umuryango wa Israheli.» 2Nuko ni ko kwasama icyo gitabo ndakirya. 3Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, rya kandi uhazwe n’iki gitabo nguhaye.» Igihe nakiryaga numvaga mu kanwa kanjye haryohereye nk’ubuki.
4Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, genda usange umuryango wa Israheli, ubashyire amagambo yanjye. 5Singutumye ku muryango uvuga ururimi rutumvikana cyangwa se rukomeye kurwumva, ahubwo ngutumye ku muryango wa Israheli. 6Si ku miryango myinshi ivuga ururimi rutumvikana, kandi rukomeye kurwumva ku buryo mutakumvikana — kuko iyo aba ari bo nari ngutumyeho bajyaga kukumva — 7nyamara umuryango wa Israheli uzanga kugutega amatwi, kuko nyine udashaka kunyumva. Koko rero, abo mu muryango wa Israheli ni abantu b’umutwe ukomeye n’umutima unangiye. 8None dore umutwe wawe nywukomeje nk’uwabo, n’agahanga kawe nk’akabo; 9ngukomeje nka diyama ikomeye kurusha urutare. Ntuzabatinye cyangwa ngo udagadwe imbere yabo, kuko ari inyoko y’ibirara.»
10Nuko arambwira ati «Mwana w’umuntu, amagambo yose nkubwira ujye uyakira mu mutima wawe, uyatege amatwi yawe yombi, 11maze usange abana b’umuryango wanjye bajyanywe bunyago, uyababwire. Bakumva cyangwa batakumva, uzababwire uti ’Ni ko Nyagasani Imana avuze.’»
12Nuko ntwarwa n’umwuka, maze numva inyuma yanjye urusaku rw’umuririmo ukaze w’ijwi rigira riti «Uhoraho Nyirikuzo nasingirizwe mu Ngoro ye !» 13Urwo rusaku rwari urw’amababa y’ibinyabuzima yakubitanaga, urw’inziga zari iruhande rwabyo n’urw’induru ikaze. 14Hanyuma umwuka uranterura uranjyana, ngenda nshavuye kandi ntengurwa, ari na ko ikiganza cy’Uhoraho kinshikamiye bikomeye. 15Nuko ngera i Telabibu#3.15 Telabibu: iryo zina risobanura ngo «umusozi w’amahundo». Naho uruzi rwa Kebari, rwari umugende munini w’amazi wacukuwe mu kibaya cya Mezopotamiya, ukiroha muri Efurati hafi y’i Babiloni., aho abajyanywe bunyago bari batuye hafi y’uruzi rwa Kebari; marana na bo iminsi irindwi, meze nk’uwakutse umutima.
Umuhanuzi ashinzwe kuburira Israheli
16Nyuma y’iminsi irindwi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 17«Mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuburira umuryango wa Israheli. Igihe rero uzaba wumvise ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ujye ubaburira mu kigwi cyanjye. 18Nindamuka mbwiye umugome nti ’Ugiye gupfa’, maze ntumuburire, ntugire icyo umubwira#3.18 ntugire icyo umubwira: Ezekiyeli ashinzwe kuburira umunyacyaha wese bazajya bahura (reba 18,12–20; 33,1–9). Naramuka atabikoze azagira uruhare kuri icyo cyaha, akazagihanirwa. Ariko nababurira bakanga kwisubiraho, we azaba abaye umwere. Gereranya na Mt 18,15. kugira ngo areke imyifatire ye mibi maze abeho, uwo mugome azapfa azize amakosa ye, ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye. 19Naho nuramuka uburiye uwo mugome, ariko ntahinduke ngo azibukire ubugome bwe n’imyifatire ye mibi, azapfa azize amakosa ye, nyamara wowe uzaba ukijije ubugingo bwawe.
20Niba umuntu w’intungane ateshutse ku butungane bwe agakora ikibi maze nkamutega umutego, azapfa kuko utamuburiye. Azapfa azize icyaha cye nta no kwibuka ukundi ubutungane yagize, ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye. 21Nyamara nuburira intungane ngo idacumura kandi nticumure, izabaho ibikesha ko yaburiwe, kandi nawe uzaba ukijije ubugingo bwawe.»
II. MBERE Y’UKO YERUZALEMU ITERWA
Ezekiyeli aba ikiragi#3.21 aba ikiragi: kimwe mu by’ingenzi Ezekiyeli agomba kwamamaza, ni uko Yeruzalemu izongera ikagotwa n’Abanyababiloni, bakayifata kandi bakayisenya niba abaturage bayo batisubiyeho (kandi ni ko byabaye koko muri 587 mb. K.). Kugira ngo arusheho kubibumvisha, Ezekiyeli ntabivuga gusa, ahubwo akoresha n’ibimenyetso bidasanzwe. Ni cyo gituma yikingirana mu nzu ye nk’aho ari umugi wagoswe n’abanzi, yishyirishaho ingoyi nk’uko imfungwa ziba ziboshye, akigunga ntarushye akoma nk’umuntu washenguwe n’intimba.
22Ubwo nari aho ngaho, ububasha bw’Uhoraho bunsesekaraho maze arambwira ati «Haguruka ujye mu kibaya, mfite icyo mpakubwirira.» 23Nuko ndahaguruka nerekeza mu kibaya, mbona ikuzo ry’Uhoraho rihaganje, rimeze rwose nk’iryo nabonye ku nkombe y’uruzi rwa Kebari, maze nitura hasi nubamye. 24Ubwo umwuka unyinjiramo, urampagurutsa maze urambwira, uti «Genda wikingirane mu nzu.» 25Wungamo uti «Umva rero, mwana w’umuntu, abantu bagiye kugushyira ku ngoyi, bakubohe maze woye kuzongera kubasanga ukundi. 26Nanjye nzafatisha ururimi rwawe mu rusenge rw’akanwa, uzabe ikiragi ubutazasubira kubatonganya ukundi, kuko ari inyoko y’ibirara. 27Ariko igihe nzaba ngize icyo nkubwira, nzakubumbura umunwa maze ubabwire uti ’Ni ko Nyagasani Imana avuze: ushaka kumva niyumve, utabishaka kandi niyirorerere, kuko ari inyoko yararutse.’

Currently Selected:

Ezekiyeli 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy