Ezekiyeli 4
4
Ezekiyeli ahanura igotwa rya Yeruzalemu
1None rero, mwana w’umuntu, fata itafari#4.1 fata itafari: dore ikindi muri bya bimenyetso bidasanzwe bya Ezekiyeli. Afata itafari akarirambika hasi, kugira ngo rishushanye Yeruzalemu. Ku mpande zaryo zose ahubaka udusa n’ingando z’abanzi bazagota umugi, yifashishije ibumba. Nguko uko ahanura ibigiye kuzaba bidatinze. urirambike imbere yawe urishushanyeho umugi, ari wo Yeruzalemu. 2Hanyuma werekane ko ugoswe uwukikiza imikingo; uharunde imigina y’ibitaka, uhace ingando z’ibitero kandi uwukikize imashini z’intambara impande zose. 3Uzafate ipanu y’icyuma#4.3 ipanu y’icyuma: birashoboka ko byaba bishushanya urukuta rw’intamenwa, rwubatswe n’ibyaha by’Abayisraheli, rukabatandukanya n’Imana. uyishinge hagati yawe n’umugi nk’inkike y’icyuma, uwuhange amaso bityo uzaba ugoswe; ni wowe uzawugota. Bizabera ikimenyetso umuryango wa Israheli.
4Ngaho rero ryamira urubavu rw’ibumoso#4.4 ryamira urubavu rw’ibumoso: Ezekiyeli arasa n’umuntu waremaye. Azamara iminsi 190 yose aryamiye urubavu rw’iburyo, kugira ngo ahongerere ibyaha bya Israheli, yongere aryamire urw’ibumoso iminsi 40 kubera ibyaha bya Yuda. Ntibyumvikana niba iyi mibare 190 na 40 ishushanya imyaka y’ugucumura kwabo, cyangwa se imyaka y’igihano., maze wiyorose ibyaha by’umuryango wa Israheli. Igihe cyose uzamara uryamye utyo, uzaba wikoreye ibyaha byabo. 5Ni jyewe ukubarira iminsi nkurikije imyaka umuryango wa Israheli wamaze ucumura, bityo ukazamara iminsi ijana na mirongo cyenda wikoreye ibyaha byabo. 6Icyo gihe nukirangiza, uzahindukire uryamishe urubavu rw’iburyo wikorere ibyaha by’inzu ya Yuda, iminsi mirongo ine yose. Ku mwaka umwe naguteganyirije igihe kingana n’umunsi umwe. 7Hanyuma uzahange amaso Yeruzalemu izaba igoswe, ushyire hejuru ukuboko kwawe kwambaye ubusa maze uyihanurire ibiyerekeyeho. 8Dore ngushyize ku ngoyi, ntuzahindura urundi rubavu kugeza ubwo iminsi yo kugota umugi izaba yarangiye.
9Cyo ngaho rero shaka ingano nini n’ingano za bushoki, ibishyimbo n’inkori, amasaka n’uburo; ubivangire#4.9 ubivangire: ku Bayahudi, kurya imvange y’ingano n’imboga byari nko guhumana, cyane cyane iyo byabaga bitetswe hejuru y’icyavu abantu bitumyemo (4.12). Ezekiyeli ahanura atyo uguhumana n’ubutindi, abazaba bajyanywe bunyago bazahura na byo, rwagati mu gihugu cy’amahanga. mu cyungo kimwe maze ubikoremo umugati. Uwo mugati uzagutunga igihe cyose uzaba uryamiye urubavu — iminsi magana atatu na mirongo cyenda. 10Ibiryo uzarya, uzajye upima ibingana n’amasikeli makumyabiri ku munsi, bikazagutunga kugeza ku munsi ukurikiyeho. 11Amazi uzanywa na yo azaba ageze, azaba angana n’incuro y’agakebano ku munsi. 12Ibyo biryo bizaba bimeze nk’umugati w’ingano za bushoki, uzabitekere hejuru y’icyavu abantu bitumyemo; bose babireba.»
13Uhoraho yungamo ati «Nguko uko Abayisraheli bazarya ibiryo byabo byahumanye, igihe bazaba bari mu mahanga ngiye kubatatanyirizamo.» 14Nuko ndavuga nti «Nyabuneka, Nyagasani Uhoraho, nta bwo nigeze nandavura na rimwe. Kuva mu bwana bwanjye kugeza ubu, nta bwo ndigera ndya inyamaswa yanizwe cyangwa yatanyaguwe n’izindi, ndetse n’inyama zahumanye ntizigeze zingera ku munwa.» 15Uhoraho ni ko kumbwira ati «Noneho kubera iyo mpamvu, nkwemereye guteka umugati wawe hejuru y’ibisheshe by’amase y’inka, aho kubiteka hejuru y’icyavu abantu bitumyemo.» 16Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, dore ngiye gusenya ibigega by’imigati by’i Yeruzalemu; bazaryana agahinda umugati upimye, banywe bishisha amazi agezwe, 17maze kubera ko bazabura umugati n’amazi, bazakangarane kandi bacike intege ku mpamvu y’ibyaha byabo.»
Currently Selected:
Ezekiyeli 4: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.