1
Ezekiyeli 3:18
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Nindamuka mbwiye umugome nti ’Ugiye gupfa’, maze ntumuburire, ntugire icyo umubwira kugira ngo areke imyifatire ye mibi maze abeho, uwo mugome azapfa azize amakosa ye, ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye.
Compare
Explore Ezekiyeli 3:18
2
Ezekiyeli 3:19
Naho nuramuka uburiye uwo mugome, ariko ntahinduke ngo azibukire ubugome bwe n’imyifatire ye mibi, azapfa azize amakosa ye, nyamara wowe uzaba ukijije ubugingo bwawe.
Explore Ezekiyeli 3:19
3
Ezekiyeli 3:17
«Mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuburira umuryango wa Israheli. Igihe rero uzaba wumvise ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ujye ubaburira mu kigwi cyanjye.
Explore Ezekiyeli 3:17
4
Ezekiyeli 3:20
Niba umuntu w’intungane ateshutse ku butungane bwe agakora ikibi maze nkamutega umutego, azapfa kuko utamuburiye. Azapfa azize icyaha cye nta no kwibuka ukundi ubutungane yagize, ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye.
Explore Ezekiyeli 3:20