YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakolosi 2

2
1Nifuza rero ko mumenya intambara ikomeye mbarwanira, mwebwe n’abo muri Lawodiseya, ndetse n’abandi batigeze bambona n’amaso yabo. 2Icyo mparanira ni uko imitima yabo ihumurizwa, bakibumbira mu rukundo, kandi bakagera ku bumenyi bwuzuye bw’ibanga ry’Imana, ari ryo Kristu, 3We nganzo iganjemo icyitwa ubuhanga n’ubumenyi cyose#2.3 We . . . icyitwa ubuhanga n’ubumenyi cyose: Pawulo aremeza ko icyitwa ubumenyi cyose kiri muri Kristu. Rero ntitugashakire ubuhanga bundi mu guhomvagura amagambo atagira shinge ku byerekeye abamalayika, nka ba bigishabinyoma bayobyaga Abanyakolosi.. 4Ibyo mbibabwiriye kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo y’amaryohereza. 5N’ubwo tutari kumwe bwose, mbahozaho umutima nejerejwe n’uko iwanyu ibintu byose biri mu buryo, n’uko kandi mukomeza kwemera Kristu mutadohoka.
Pawulo abashishikariza kwibumbira muri Kristu
6Bityo rero, nimukomeze mujye mbere muri Kristu Yezu Umwami wacu, mbese nk’uko mwamubwiwe#2.6 nk’uko mwamubwiwe: Kristu w’ukuri Abanyakolosi bagomba kwemera kandi bakanamwiyegurira rwose ni Uwo bigishijwe bakamubwirwa uko uruhererekane nyakuri rw’abakristu rumuvuga: ni Wawundi wapfuye ariko Imana ikamuzura mu bapfuye, maze ikamugira umutware w’ibiriho byose.; 7mushore imizi muri We, kandi mube ari We mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudahwema. 8Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi, ariko zinyuranye na Kristu. 9Koko rero ni We ubusendere bwose bwa kamere‐Mana butuyemo mu buryo bw’umubiri, 10kandi namwe ubwanyu abasenderezamo ibyiza byose, We mutware w’Ibikomangoma n’Ibihangange byose.
11Mwagenywe muri We#2.11 mwagenywe muri We: Abayahudi bamwe na bamwe batari barahindutse abakristu koko, bemezaga Abanyakolosi ko ari ngombwa ko na bo bagenywa, naho Pawulo akababwira ko ari nta cyo bimaze. Kandi n’abahanuzi ba kera bari baravuze ko «kugenywa ku mutima» (ni ukuvuga kugira umutima usukuye kandi ukamaganira kure ikibi) ari byo ngombwa kurusha kugenywa ku mubiri (reba Yer 4,4; 9,24; Ivug 10,16; 30,6). Uwemera Kristu kandi akabatizwa aba yiyemeje burundu guca ukubiri n’irari ribi rya kera, maze akagira imibereho ikwiye uwazukanye na Kristu koko. Nuko rero, batisimu isumbye kure ukugenywa kw’abakera (reba na Fil 3,2–3).; ariko iryo genywa si rya rindi rikorwa n’abantu, ahubwo ni igenywa mwakorewe na Kristu, ari ryo ribakiza irari ry’imibiri yanyu. 12Igihe mubatijwe, mwahambanywe na Kristu, kandi muzukana na we, kuko mwemeye ububasha bw’Imana yamuzuye mu bapfuye. 13Mwebwe mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu n’umubiri wanyu wandavuye, none Imana yabashubije ubugingo hamwe na We, itubabarira ibicumuro byacu byose.
14Yasibanganyije urwandiko rwadushinjaga#2.14 urwandiko rwadushinjaga: iyo umuntu abereyemo undi umwenda bagirana inyandiko yemeza icyo amurimo maze akayishyiraho umukono; hanyuma yarangiza kumwishyura, urwo rupapuro bakaruca. Natwe kubera ibyaha byacu twari dufitiye Imana umwenda, ariko Yezu yarawutwishyuriye igihe apfiriye ku musaraba. Pawulo rero iyo avuga ngo «Imana yasibanganyije urwandiko rwadushinjaga» biba ari nk’ikigereranyo, kuko urwo rupapuro rwari rwanditseho umwenda dufitiye Imana rutigeze rubaho. imyenda twarimo kubera amategeko tutakurikije, irarushwanyaguza irubamba ku musaraba. 15Yanyaze Ibikomangoma n’Ibihangange, ibakoza isoni ku mugaragaro, ibakurubana nk'ingaruzwamuheto inyuma ya Kristu utahanye intsinzi ku bw'umusaraba we.
16Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza mu byerekeye ibiribwa cyangwa ibinyobwa, cyangwa se kubera iminsi mikuru, imboneko z’ukwezi n’amasabato#2.16 ibiribwa . . . ibinyobwa . . . n’amasabato: abaciraga Abanyakolosi urubanza batyo, ni ba bandi babatozaga gukurikiza imihango n’amategeko y’Abayahudi, kandi ari nta burenganzira babifitiye.. 17Ibyo byose ni amarenga y’ibyagombaga kuzaza, ariko ukuri nyako ni Kristu. 18Ntihakagire kandi ababavutsa amahoro bakurikiza utugenzo tudafite akamaro, bagasenga abamalayika, bakirata ko babonekewe, bakurikije ibitekerezo byabo by’amanjwe. 19Bene abo bitandukanyije n’Umutwe uhuza kandi ukagaburira umubiri wose, ukawukuza ubigirishije imitsi n’ingingo, nk’uko Imana ibishaka.
Gupfa no kuzukana na Kristu#2.19 gupfa no kuzukana na Kristu: ku bw’ukwemera na batisimu umuntu aba yunze ubumwe na Kristu. Ubwo rero, aba aciye ukubiri n’icyitwa ikibi cyose n’icy’isi cyose, maze agatangira ubuzima bushya bw’abana b’Imana buzamuhesha ikuzo ry’iteka mu ijuru. Ibyo ni byo Pawulo yita gupfa no kuzukana na Kristu. Mu gihe tukiri kuri iyi si, tugomba kurwana inkundura kugira ngo tubeho dutyo.
20Ubwo mwapfanye na Kristu, mukagobotorwa ku by’isi, ni iki cyatuma mugenza nk’aho mukiri ab’isi, 21mugakurikiza bene iyi miziro, ngo «Wifata iki!», cyangwa «Ntusomeho!», cyangwa «Ntukoreho!» 22Kandi ibyo byose bizashira mukibikoresha! Ngayo amategeko n’inyigisho z’abantu! 23Koko, ibyo byose wagira ngo birimo ubwenge, cyangwa ngo bigamije gushimisha Imana mu kwicisha bugufi no kwigomwa, nyamara nta kamaro bifite na gato ko gucubya irari ry’umubiri.

Currently Selected:

Abanyakolosi 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in