1
Abanyakolosi 2:6-7
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Bityo rero, nimukomeze mujye mbere muri Kristu Yezu Umwami wacu, mbese nk’uko mwamubwiwe; mushore imizi muri We, kandi mube ari We mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudahwema.
Compare
Explore Abanyakolosi 2:6-7
2
Abanyakolosi 2:8
Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi, ariko zinyuranye na Kristu.
Explore Abanyakolosi 2:8
3
Abanyakolosi 2:13-14
Mwebwe mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu n’umubiri wanyu wandavuye, none Imana yabashubije ubugingo hamwe na We, itubabarira ibicumuro byacu byose. Yasibanganyije urwandiko rwadushinjaga imyenda twarimo kubera amategeko tutakurikije, irarushwanyaguza irubamba ku musaraba.
Explore Abanyakolosi 2:13-14
4
Abanyakolosi 2:9-10
Koko rero ni We ubusendere bwose bwa kamere‐Mana butuyemo mu buryo bw’umubiri, kandi namwe ubwanyu abasenderezamo ibyiza byose, We mutware w’Ibikomangoma n’Ibihangange byose.
Explore Abanyakolosi 2:9-10
5
Abanyakolosi 2:16-17
Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza mu byerekeye ibiribwa cyangwa ibinyobwa, cyangwa se kubera iminsi mikuru, imboneko z’ukwezi n’amasabato. Ibyo byose ni amarenga y’ibyagombaga kuzaza, ariko ukuri nyako ni Kristu.
Explore Abanyakolosi 2:16-17
Home
Bible
Plans
Videos