YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakolosi 3

3
1Ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; 2nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. 3Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. 4Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We, mu ikuzo ryisesuye.
Imibereho ya muntu w’igisazira n’iya muntu mushya
5Nimucike rero ku bibarimo byose bibatera gutwarwa n’iby’isi, nk’ubwiyandarike n’ubusambanyi, ingeso mbi n’irari ribi, ibyifuzo bibi n’ubugugu butuma musenga ibintu nk’ibigirwamana! 6Ngibyo ibirakaza Imana. 7Nguko uko namwe mwagenzaga kera, mugikora ibyo. 8Noneho ubu, namwe ibyo byose nimubizinukwe: uburakari, umwaga, ubugome, ibitutsi, n’ibigambo bibi bibava mu kanwa. 9Nimuherukire aho kubeshyana, kuko mwasezereye muntu w’igisazira hamwe n’imigenzereze ye, 10mugahinduka muntu mushya, uwo Umuremyi ahora avugurura amwishushanya, agira ngo amugeze ku bumenyi nyakuri. 11Icyo gihe rero ntihaba hakivugwa Umugereki cyangwa Umuyahudi, uwagenywe cyangwa utagenywe, umunyeshyanga cyangwa Umushiti#3.11 ntihaba hakivugwa Umugereki . . . Umushiti . . . : muri Kristu, abantu bose barareshya kandi bakanganya icyubahiro. Pawulo aravuga ati «Naho yaba Umushiti», kuko muri icyo gihe abo bantu ari bo bari bakiri inyuma y’abandi bose, nk’uko Abagereki ari bo bari barateye imbere kurusha abandi., umucakara cyangwa uwigenga; ahubwo haba havugwa gusa Kristu, uba byose muri bose.
12Naho mwebwe, ntore z’Imana, mukaba abatagatifu bayo ikunda byimazeyo, nimugire umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze, n’ukwiyumanganya. 13Nimwihanganirane kandi, niba umwe agize icyo apfa n’undi mubabarirane. Nk’uko Nyagasani yabababariye, namwe nimugenze mutyo. 14Ariko ikiruta ibyo byose, nimugire urukundo ruzabahuriza mwese mu butungane. 15Kandi amahoro ya Kristu naganze mu mitima yanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umubiri umwe. Kandi mujye muhora mushimira.
16Ijambo rya Kristu niribaturemo, risagambe rwose. Mujye mwigishanya kandi muhanane, mubigiranye ubwitonzi. Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu, muyiririmbira zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu. 17Ari ibyo muvuze, ari n’ibyo mukoze, byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani Yezu, abe ari we mwisunga mushimira Imana Data.
Kubana gikristu mu rugo#3.17 kubana gikristu mu rugo: Pawulo arabwiriza abakristu uko bakwiye kubana neza mu rugo, maze buri wese akabanza gutekereza abandi mbere yo kwitekereza ubwe. Uwo mubano umugabo n’umugore bagomba kugirana, ukaba mu babyeyi n’abana, mu bategeka n’abagaragu, ukwiye kubaho mu bwubahane bwa bose; kandi Nyagasani wenyine ni We ushobora kuwutugezaho.
18Bagore, mujye mworohera abagabo banyu nk’uko bikwiye, mubigirira Nyagasani. 19Bagabo, namwe nimukunde abagore banyu, mwoye kubabera abanyamwaga.
20Bana, nimwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo binyura Nyagasani. 21Babyeyi, namwe ntimugatonganye abana banyu ubutitsa, mutazabakura umutima.
22Bagaragu, nimwumvire muri byose ba shobuja bo kuri iyi si, mudakorera ijisho, nk’aho ari abantu mushaka gushimisha, ahubwo mubigirane umutima utaryarya, mwubaha Nyagasani. 23Icyo mukoze cyose, mujye mugikora mwimazeyo nk’abakorera Nyagasani, atari ugukorera abantu, 24muzirikana ko muzahembwa na Nyagasani umurage yageneye abe. Nyagasani Kristu ni We mukorera. 25Ugira inabi wese azayiturwa, kandi bose bazagenzerezwa kimwe.

Currently Selected:

Abanyakolosi 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy