YouVersion Logo
Search Icon

Timote, iya 2 3

3
Ibyago byo mu minsi y’imperuka
1Umenye neza kandi ko mu minsi y’imperuka#3.1 mu minsi y’imperuka: ni igihe cyose kiri hagati y’ukuza kwa mbere kwa Yezu n’ihindukira rye mu ikuzo ku munsi w’ishira ry’isi. Ubundi abakristu ba mbere bizeraga ko Yezu atazatinda kuza (reba na 1 Tim 4,1 n’igisob.). hazaza ibihe by’amakuba. 2Koko hazagwira abantu bikunda ubwabo, n’abafite inyota nyinshi y’ibintu, n’abirasi, n’abikuza, n’abanyarubwa, n’ibyigomeke ku babyeyi, n’indashima, n’inkorashyano, 3n’abagome, n’abazirampuhwe, n’abanyamazimwe, n’abatihanganira abandi, n’indakoreka, n’abanzi b’ibyiza, 4n’abagambanyi, n’ibishihanyi, n’abahumwe amaso n’ubwirasi, n’abakunda ibyishimo by’umubiri aho gukunda Imana, 5n’abiha isura y’ubusabaniramana, ariko mu by’ukuri bahakana ishingiro ryabwo. N’abo ngabo rero urabirinde.
6Ndetse n’ubu, bene abo babarimo; navuga nk’abacengera mu ngo#3.6 mu ngo: kubera ko abayobozi ba Kiliziya bababuzaga gutangaza inyigisho zabo mu materaniro rusange y’abakristu, abo bigishabinyoma bajyaga rwihishwa muri buri rugo, ntihagire ubabuza., bagashuka abagore b’abapfayongo#3.6 abapfayongo: ni abagore bashakaga inyigisho nshya kugira ngo bishimishe, nyamara batabigiriye ko bashaka guhinduka. baheranywe n’ibyaha, bagatwarwa n’ingeso mbi zose, 7maze n’ubwo bahora baharanira kwigishwa, ugasanga badashobora na busa kumenya ukuri. 8Nk’uko kera Yanesi na Yambure#3.8 Yanesi na Yambure: ni ko Abayahudi bitaga ba bapfumu b’Abanyamisiri bari bararwanyije Musa na Aroni (reba Iyim 7,11–13 cyangwa 8,3–14). barwanije Musa, ni na ko abo ngabo barwanya ukuri, kuko ari abantu bafite umutima ucuramye, ntibagire ukwemera guhamye. 9Ariko ntibazashobora kubikomeza, kuko amaherezo ubusazi bwabo buzatahurwa na bose, nk’uko ubwa bariya bombi bwagaragaye.
10Naho wowe, wakomeje kunkurikira muri byose: mu nyigisho zanjye, mu migenzereze yanjye, mu migambi yanjye, mu kwemera kwanjye, mu kwihangana kwanjye, mu rukundo n’ubudacogora byanjye, 11mu bitotezo n’ibyago naboneye Antiyokiya, n’Ikoniyo n’i Lisitiri#3.11 Antiyokiya . . . Lisitiri: ni ho Pawulo yatoterejwe mu gihe cy’urugendo rwe rwa mbere ajya kwamamaza Inkuru Nziza (reba Intu 13,1—14.28).. Mbega ibitotezo nabonye! Ariko byose Nyagasani yabinkuyemo. 12Ni koko, abashaka bose kubaho muri Kristu barangwa n’ubuyoboke, ntibazabura gutotezwa. 13Naho abagiranabi n’abahendanyi, bo ntibazabura kugenda barushaho gukora nabi ubudahwema bataretse guhenda abandi no guhendwa ubwabo. 14Ariko wowe, gumya kwibanda ku byo wigishijwe kandi wakiriye udashidikanya. Uzi neza uwo ubikomoraho; 15kandi kuva mu buto bwawe wamenye Ibyanditswe Bitagatifu; ni byo bishobora kukubera isoko y’ubuhanga bukuganisha ku mukiro ubikesheje kwemera Kristu Yezu. 16Icyitwa Igitabo gitagatifu cyose cyahumekewemo#3.16 cyahumekewemo: Ibyanditswe bivugwa hano mbere na mbere ni Ibitabo by’Isezerano rya kera Abayahudi bakundaga gusomera mu masengero yabo. Abakristu bo ntibatinze kubyongeraho zimwe na zimwe mu nzandiko za Pawulo, n’amakuru yerekeye Yezu (1 Tes 5,27; 1 Tim 5,18; 2 Pet 3,15–16) igihe babaga bateraniye gusenga. Izo nzandiko nshya zahise zubahirizwa kimwe n’iza mbere. Uruhererekane rw’Abayahudi kuva kera rwahamyaga ko Ibitabo bitagatifu byandikishijwe n’Imana ubwayo (2 Pet 1,21); abakristu bakomeza ubwo buhamya, maze inzandiko z’intumwa na zo bazifata nk’Ijambo ry’Imana. n’Imana kandi gifite akamaro mu byerekeye kwigisha, no kuvuguruza ubuyobe, gukosora no gutoza umuntu iby’ubutungane; 17bityo umuntu w’Imana wese akabasha kuba igihame kandi akabona intwaro zimufasha gukora icyiza cyose.

Currently Selected:

Timote, iya 2 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in