YouVersion Logo
Search Icon

Timote, iya 2 4

4
Kwamamaza ijambo ry’Imana
1Nkurahirije imbere y’Imana n’imbere ya Kristu Yezu uzacira imanza abazima n’abapfuye, ku mpamvu y’ukwigaragaza kwe n’Ubwami bwe: 2amamaza ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikaze, mu bwihangane butarambirwa, uharanira kujijura. 3Kuko hazaza igihe abantu batazihanganira inyigisho ziboneye, ahubwo bakurikije irari ryabo, n’ubukirigitwa bw’amatwi yabo, bakazikoranyirizaho umukumbi w’abigisha, 4maze ukuri bakakwima amatwi yabo, ngo bahugukire ibitagira shinge. 5Wowe rero urabe maso muri byose, wiyumanganye ibitotezo, ushishikarire kogeza Inkuru Nziza, urangize neza ubutumwa bwawe.
Pawulo avuga ko urupfu rwe rwegereje
6Naho jyewe, dore maze kumera nk’igitambo giseswa, n’amagingo y’ukwigendera kwanjye aregereje. 7Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho.
8None dore ikamba rigenewe intungane rirantegereje, iryo Nyagasani umucamanza utabera azangororera kuri wa Munsi we, ariko atari jyewe jyenyine, ahubwo n’abandi bose bazaba barakunze Ukwigaragaza kwe.
Amabwiriza y’imperuka
9Banguka uze kundeba bidatinze, 10kuko Demasi yantaye, abitewe no gukunda iyi isi: yigiriye i Tesaloniki; Kirisensi na we yagiye mu Bugalati, Tito ajya muri Dalimatiya, 11Luka#4.11 Luka: ni umwanditsi w’Ivanjili ya gatatu n’uw’Ibyakozwe n’Intumwa. Yabanye na Pawulo igihe cyose yamaze mu buroko ubwa mbere (Kol 4,14), na none ntiyatererana Pawulo yongeye gufungwa bundi bushya. ni we wenyine tukiri kumwe. Shaka Mariko, muzazane, kuko amfitiye akamaro cyane mu byo kumfasha; 12Tushiko, namwohereje Efezi.
13Nuza, uzanzanire umwitero wanjye nasize i Torowadi kwa Karupo; uzanzanire n’ibitabo byanjye, cyane cyane iby’impu.
14Alegisanderi w’umucuzi yangiriye nabi cyane; Nyagasani azamwitura ibihwanye n’ibikorwa bye. 15Nawe umwirinde, kuko arwanya bikomeye ibyo twigisha.
16Ubwo najyaga mu rukiko bwa mbere kugira ngo niregure, nta n’umwe wanshyigikiye; bose barantereranye. Ntibazabihorwe! 17Naho Nyagasani we yambaye hafi, maze antera imbaraga kugira ngo mbashe kuhamamariza ubutumwa nshize amanga, kandi ngo abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkizwa urwasaya rw’intare#4.17 urwasaya rw’intare: icyo kigereranyo kivuye muri Zaburi 22,22, kigenewe kumvisha ko kugeza icyo gihe Pawulo yabashije gusimbuka urupfu..
18Nyagasani azansimbukisha ikintu cyose kigamije kungirira nabi, maze ankize anjyana mu Ngoma ye y’ijuru. Naharirwe ikuzo uko ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen.
Gutashya abavandimwe
19Utashye Purisika na Akwila#4.19 Purisika na Akwila: uwo mugore n’umugabo we bari incuti z’amagara za Pawulo (reba Intu 18,2.18; Rom 16,3; 1 Kor 16,19). Purisika hari n’ubwo bamwita Purisila (Intu 18,2.18)., n’urugo rwa Onesifori. 20Erasito yasigaye i Korinti; naho Tirofimo namusize i Mileto arwaye.
21Wihutire kuza mbere y’itumba. Ewubuli aragutashya, na Pudensi, na Lini, na Kalawudiya, n’abavandimwe bose.
22Nyagasani nabane nawe. Ineza ye nihorane namwe!

Currently Selected:

Timote, iya 2 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy