Timote, iya 2 2
2
Kuba umusirikare wa Kristu
1Wowe rero, mwana wanjye, wikomezemo ingabire ukesha Kristu Yezu. 2Kandi ibyo wanyumvanye#2.2 ibyo wanyumvanye: ni uruhererekane rw’amahame yose y’ukwemera n’amabwiriza ya gikristu Timote yashyikirijwe na Pawulo, ndetse atari na we wayamugejejeho wenyine, ahubwo n’abandi bahamya benshi b’Inkuru Nziza. mu ruhame rwa benshi, nawe ubihererekanye mu bantu b’indahemuka, kandi bazashobora na bo kubyigisha abandi. 3Emera ufatanye nanjye imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristu Yezu. 4Nta n’umwe mu bajya ku rugamba#2.4 bajya ku rugamba: mu murongo wa 4 kugeza mu wa 6, Pawulo atanga utugani dutatu dufite igisobanuro kimwe: umusirikare, umukinnyi mu by’ingororamubiri, n’umuhinzi. Abo bose ntibashobora kwizera kuzabona igihembo cyabo batabanje kurwana, kurushanwa cyangwa gukora cyane. Timote rero na we ni uko, agomba noneho kwemera urugamba n’ibigeragezo niba ashaka ko umunsi umwe azahembwa na Nyagasani. ukomeza kwizirika ku mirimo yari asanganywe, ngo abe agishimishije uwamuhuruje. 5Kandi n’urushanwa ku kibuga cy’imikino wese, ntahabwa ikamba atabanje kurushanwa akurikije amategeko. 6Umuhinzi wagotse ni we ukwiriye kubanza kuganura ku mbuto z’ibyo yahinze. 7Ngira ngo urumva icyo nshaka kuvuga; n’ubundi kandi, Nyagasani ubwe azaguha kubyumva byose.
Ibuka Yezu wazutse
8Ujye wibuka Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, kandi uvuka mu bwoko bwa Dawudi, nk’uko Inkuru Nziza namamaza ibihamya. 9Ni na yo mporwa, ngatotezwa, nkabohwa, boshye umugome. Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiribohwa! 10Ni cyo gituma nihanganira byose mbigirira abo Imana yatoye, kugira ngo na bo babone umukiro uba muri Kristu Yezu, babone n’ikuzo rizahoraho iteka. 11Dore ijambo rikwiye kwizerwa#2.11 rikwiye kwizerwa: ibiri mu murongo wa 12 n’uwa 13 ikurikiyeho, ni igice cy’indirimbo abakristu ba mbere bakundaga kuririmba, bagaragaza amizero yabo.:
Nidupfana na We,
tuzabaho hamwe na We;
12nituba intwari hamwe na We,
tuzima ingoma hamwe na We;
nitumwihakana,
na We azatwihakana;
13nituramuka tubaye abahemu,
We azaguma kuba indahemuka,
kuko adashobora kwivuguruza.
Kurwanya abigishabinyoma bariho ubu
14Jya wibutsa abandi ibyo ngibyo, kandi urahirire imbere y’Imana ko ari ngombwa kwirinda kujya mu mpaka z’amahomvu, zidafite icyo zimaze, uretse gusa kuyobya abazumva. 15Ihatire guhagarara imbere y’Imana nk’umuntu w’inararibonye, nk’umukozi mwiza udakwiye kugira ipfunwe, nk’umugabuzi udahemuka w’ijambo ry’ukuri. 16Naho amagambo y’amahomvu n’ubwigomeke ku Mana ujye uyagendera kure, kuko bene kuyavuga bazakomeza kurorongotana mu nzira y’ubugomeramana, 17maze ijambo ryabo rigende rimunga byose nk’igisebe cy’umufunzo. Muri bo navuga nka Himene na Fileto, 18baciye ukubiri n’ukuri, bakiha kuvuga ko izuka ryarangije kubaho#2.18 ryarangije kubaho: Abagereki ntibyaboroheraga kwemera iryo hame ry’izuka ry’abapfuye. Uwo Himene na Fileto bahungaga izo ngorane, bavuga ko abemeye Kristu bazutse mu mitima yabo kuva babatijwe, kandi ibyo bikaba bihagije., bityo bagahubanganya ukwemera kwa benshi.
Ishingiro ryashyizweho n’Imana
19Nyamara ishingiro rihamye Imana yashyizeho riracyakomeye kandi rizahoraho, rikarangwa n’aya magambo aryanditsweho ngo «Imana izi abayo.»#2.19 izi abayo: reba Ivugururamategeko 16,5. kandi ngo «Abambaza izina ry’Uhoraho bose nibitarure ikibi#2.19 nibitarure ikibi: reba muri Izayi 26,13.
20N’ubundi, mu nzu ngari ntihabamo gusa inkongoro zakozwe muri zahabu na feza, ahubwo habamo n’izakozwe mu biti no mu ibumba; zimwe zikagenerwa iby’icyubahiro, naho izindi bakazikoresha imirimo isuzuguritse. 21Umuntu wese rero niyirinda gukora ibibi navuze, azaba nk’inkongoro yubahiritse, yatagatifujwe kandi y’ingirakamaro kuri Nyirayo, mbese ibereye imirimo myiza yose.
Umugaragu mwiza wa Nyagasani
22Irinde rero imigenzo mibi y’abasore, ahubwo uharanire ubutungane, ukwemera, urukundo, n’amahoro, wunge ubumwe n’abiyambaza Nyagasani barangwa n’umutima ukeye. 23Naho ibibazo n’ubushakashatsi bitagira shinge na rugero, ubyitarure: uzi ko bibyara impaka z’ubusa. 24Umugaragu wa Nyagasani rero ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiye kuba umugwaneza kuri bose, akamenya kwigisha no kwiyumanganya ibyago. 25Iyo hagize abamugisha impaka, abahugurana imico myiza, kuko aba yizeye ko wenda Imana izabaha kwisubiraho, bakamenya ukuri, 26bakongera gushyira mu gaciro bamaze kwigobotora mu mitego ya Sekibi wari warabagize imfungwa ze, akabakoresha icyo ashaka.
Currently Selected:
Timote, iya 2 2: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.