Abanyatesaloniki, iya 1 5
5
Mube maso mutegereje amaza ya Nyagasani
1Naho ku byerekeye igihe n’amagingo ibyo bizabera, bavandimwe, ntimukeneye ko tubibandikira. 2Ubwanyu muzi neza ko Umunsi wa Nyagasani uza nk’umujura wa nijoro. 3Igihe rero bazaba bavuga ngo ’Mbega amahoro n’umutekano!» ni bwo icyorezo kizabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta mahungiro. 4Ariko mwebwe, bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujura; 5mwese muri abana b’urumuri n’ab’amanywa; ntituri ab’ijoro n’ab’umwijima. 6None rero, ntitugasinzire nk’abandi, ahubwo tube maso kandi twirinde gutwarwa n’irari. 7Abashaka gusinzira, nijoro ni ho basinzira; n’abasinda, nijoro ni ho basinda; 8naho twebwe, ubwo turi ab’amanywa, tujye twiramira, kandi twambare intwaro z’Imana, ukwemera n’urukundo bibe ikoti ry’intamenwa, amizero y’uko tuzakizwa abe nk’ingofero y’icyuma.
9Erega Imana ntiyatugeneye kurimburwa n’uburakari bwayo, ahubwo yatugeneye kuronka umukiro dukesha Umwami Yezu Kristu 10wadupfiriye kugira ngo, twaba bazima cyangwa twaba twarapfuye, duhore twunze ubumwe na we. 11Kubera iyo mpamvu, nimujye muhumurizanya kandi muterane inkunga nk’uko musanzwe mubigenza.
Andi mabwiriza
12Turabasaba kandi, bavandimwe, ngo mumenye abanyu babaruhira, bakaba bashinzwe#5.12 bakaba bashinzwe: aha ngaha Pawulo aravuga abakuru b’ikoraniro n’abafasha babo. kubayobora muri Nyagasani no kubagira inama; 13mujye mububahana urukundo rwinshi, kubera ibyo babakorera. Namwe ubwanyu mubane mu mahoro.
14Turabinginga, bavandimwe, ngo muhane inkorabusa, mukomeze umutima abacika intege, mushyigikire abatishoboye, bose mubihanganire. 15Mumenye ntihakagire uwitura undi inabi, ahubwo muharanire iteka kugirirana ineza, ndetse muyigirire bose.
16Mujye muhora mwishimye, 17musenge ubudahwema, 18mushimire Imana muri byose, kuko ari byo ibashakaho muri Yezu Kristu. 19Muramenye ntimuzimye Roho w’Imana#5.19 ntimuzimye Roho w’Imana: ni ikigereranyo kibumvisha ko batagomba kurenga ku cyo Roho Mutagatifu ashaka gukorera mu ikoraniro ryabo cyangwa mu mutima wa buri muntu; ahubwo buri wese akwiye gukoresha ingabire ahabwa na Roho Mutagatifu, kugira ngo zigirire bose akamaro., 20ntimugahinyure ibyahanuwe; 21ahubwo mujye mugenzura byose, ibyiza mubigumane, 22naho ikibi cyose mucyirinde.
Gusezera
23Imana y’amahoro ubwayo nibatagatifuze binonosoye, kugira ngo izasange muri indahemuka mwese nta makemwa mufite ku mutima no ku mubiri, ku munsi Umwami wacu Yezu Kristu azaziraho. 24Ubahamagara ni indahemuka; azakora n’ibyo ngibyo.
25Bavandimwe, natwe mudusabire. 26Muramukanye n’abavandimwe bose mu muhoberano mutagatifu.
27Mbasabye nkomeje ku bwa Nyagasani, gusomera abavandimwe bose iyi baruwa.
28Muhorane iteka ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu.
Currently Selected:
Abanyatesaloniki, iya 1 5: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.