YouVersion Logo
Search Icon

Abanyatesaloniki, iya 1 4

4
Imigenzo myiza ishimisha Imana
1Ikindi kandi, bavandimwe, turabasaba tubinginga muri Nyagasani Yezu ngo mwifate ku buryo bushimisha Imana, nk’uko twabibigishije; ni ko musanzwe mubigenza, ariko noneho nimurusheho.
2Muzi kandi amategeko twabahaye muri Nyagasani Yezu ayo ari yo. 3Dore icyo Imana ibashakaho: ni uko mwaba intungane, mukirinda ubusambanyi. 4Ahubwo buri wese muri mwe amenyere kwifata, agumane ubumanzi n’ubwiyubahe, 5yange gutwarwa n’irari nk’abanyamahanga batazi Imana. 6Kandi ntihakagire ucumura ku uwo bava inda imwe, cyangwa ngo amurenganye muri ibyo, kuko Nyagasani azahana abagenza batyo, nk’uko twabibabwiye, tubihanangiriza. 7Koko rero, Imana ntiyaduhamagariye kwandavura, ahubwo yaduhamagariye kuba intungane. 8Ni na yo mpamvu usuzugura aya mategeko, atari umuntu aba asuzuguye, ahubwo aba asuzuguye Imana yabashyizemo Roho Mutagatifu wayo.
9Ibyerekeye urukundo rwa kivandimwe, si ngombwa ko tubibandikira, kuko Imana ubwayo yabiyigishirije gukundana, 10kandi ni na ko mubikorera abavandimwe bose bo muri Masedoniya yose. Bavandimwe, turabasaba gukomeza kujya mbere; 11nimwihatire gutuza, mwibande ku bibareba, kandi mukoreshe amaboko yanyu, nk’uko twabibategetse. 12Bityo muzihesha agaciro muri rubanda, kandi nta we muzakenera.
Izuka ry’abapfuye
13Bavandimwe, nta bwo dushaka ko muguma mu bujiji ku byerekeye abapfuye, kugira ngo mudaheranwa n’ishavu, nk’abandi batagira icyo bizera#4.13 batagira icyo bizera: ni abanyamahanga batemera izuka ry’abapfuye.. 14Nk’uko twemera ko Yezu yapfuye kandi yazutse, ni na ko abapfuye bamwizera, Imana izabazura maze ikabashyira hamwe na We. 15Dore icyo tubabwira giturutse ku ijambo rya Nyagasani: twebwe abazima, abazaba bakiriho ku munsi w’amaza ya Nyagasani, nta bwo tuzabanziriza na gato abapfuye. 16Koko rero, ku kimenyetso gitanzwe n’umumalayika mukuru mu ijwi riranguruye, no ku mworomo w’impanda y’Imana, Nyagasani ubwe azamanuka mu ijuru. Nuko abapfuye bizera Kristu babanze bazuke, 17hanyuma twebwe abazima, abazaba basigaye, duhite twererezwa hamwe na bo mu bicu, kugira ngo dusanganire Nyagasani mu kirere, bityo tuzabane na Nyagasani iteka ryose#4.17 tuzabane na Nyagasani iteka ryose: ngicyo icy’ingenzi Pawulo agerageza gusobanurisha amashusho menshi (ibicu byo mu kirere, ijwi ry’umumalayika, umworomo w’impanda). Kubana iteka ryose na Kristu, nguwo umukiro, ikuzo n’ingoma Nyagasani agenera abe.. 18Murajye rero muhumurizanya muri bene ayo magambo.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy