YouVersion Logo
Search Icon

Abanyatesaloniki, iya 1 3

3
1Aho rero tunaniriwe kwihangana, twahisemo gusigara twenyine Atene, 2nuko twohereza Timote, umuvandimwe wacu akaba n’umufasha w’Imana mu byo kwamamaza Inkuru Nziza ya Kristu. Twamushinze kubakomeza no kubatera umwete mu kwemera kwanyu, 3kugira ngo hatagira uhungabanywa n’aya makuba turimo, kuko musanzwe muzi ko ari yo twagenewe. 4Igihe twari iwanyu, twababuriye hakiri kare ko tuzahura n’amagorwa, kandi muzi ko ari ko byagenze. 5Ni cyo gituma aho naniriwe kwihangana, naboherereje intumwa kugira ngo menyeshwe iby’ukwemera kwanyu, hato Umushukanyi#3.5 Umushukanyi: rimwe na rimwe ni ko Pawulo yitaga Sekibi (2.8), kuko ashuka abakristu kugira ngo bareke kwemera, basubire mu mibereho yabo ya kera, kandi bakore ibyaha. ataba yarabashutse, maze ibyo twakoze bikaba imfabusa.
6None ubu Timote atugezeho avuye iwanyu, atuzanira amakuru meza yerekeye ukwemera n’urukundo byanyu; yanatubwiye ko muhora mutwibuka, mukifuza kutubona nk’uko natwe tubyifuza. 7Bityo rero, bavandimwe, ukwemera kwanyu kwatumaze agahinda mu mpagarara no mu magorwa yacu yose. 8Ubu turumva tuguwe neza, ubwo mugikomeye muri Nyagasani. 9Mbese twashimira Imana dute kubera ibyishimo byose mudutera imbere yayo? 10Ijoro n’amanywa, dusaba Imana, tukayinginga dukomeje, ngo iduhe kwongera kubonana, maze tubongerere ibyo mukibuze#3.10 ibyo mukibuze: ku ruhande rumwe, Pawulo arashimagiza Abanyatesaloniki kubera ukwemera kwabo kutajegajega (1.6–9; 2,13; 3,6 . . . ), ubundi ugasanga bimubabaje ko atabonye igihe cyo kubarangiriza inyigisho yabahaga, kuko ibitotezo by’Abayahudi byamwirukanye mu mugi wabo mbere y’igihe. Mu bikurikiraho arabasobanurira uburyo bashobora gukomeza kujya mbere (4.1; 4,10). mu kwemera kwanyu.
11Imana Data ubwayo, hamwe n’Umwami wacu Yezu, nibadutegurire urugendo ruzatugeza iwanyu. 12Namwe kandi, Nyagasani arabongeremo kandi yuzuze urukundo mufitanye, n’urwo mufitiye abantu bose, nk’uko natwe tubakunda. 13Nyagasani nakomeze imitima yanyu, igume mu butungane budahinyuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu, kugeza igihe Umwami wacu Yezu azaza ashagawe n’abatagatifu#3.13 n’abatagatifu bose: bashobora kuba ari abamalayika (reba 2 Tes 2,7), cyangwa abakristu bapfuye bemera Nyagasani, akazabazura kugira ngo abashyire hamwe na We (1 Tes. 4,14). be bose.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy