YouVersion Logo
Search Icon

Abanyatesaloniki, iya 1 2

2
Imvune n’imiruho ya Pawulo i Tesaloniki
1Namwe ubwanyu, bavandimwe, muzi ukuntu twaje iwanyu, kandi ntibibapfire ubusa. 2N’ubwo i Filipi twari tumaze kuhabonera imibabaro no kuhatukirwa#2.2 imibabaro no kuhatukirwa: mbere yo kujya i Tesaloniki, Pawulo yari yabanje i Filipi; ni ho yafungiwe bamuhoye ko yakijije umukobwa wahanzweho na Sekibi (reba Intu 16,19–40; Fil 1,30). cyane, nk’uko musanzwe mubizi, ntibyatubujije kubasanga namwe, twiringiye Imana yacu, ngo tubagezeho Inkuru Nziza yayo mu ngorane nyinshi. 3Inyigisho zacu ntizishingiye ku buyobe cyangwa ku migambi idahwitse, cyangwa se ku mayeri. 4Ariko kubera ko yabanje kutugerageza kugira ngo idushinge Inkuru Nziza yayo, bituma tuyamamaza kuri ubu buryo: ntituvugira gushimisha abantu, ahubwo gushimisha Imana, Yo igenzura imitima yacu.
5Ntitwigeze na rimwe tubabwira amagambo yo kubaryoshya, ibyo murabizi; nta n’ubwo twigeze dushaka kubungukiraho, Imana irabibere umuhamya; 6nta na rimwe twigeze duharanira icyubahiro mu bantu, haba muri mwe cyangwa se mu bandi, 7n’ubwo twashoboraga kwitwaza ko turi intumwa za Kristu, tukabagora#2.7 tukabagora: kubera ko yari intumwa, Pawulo yashoboraga gusaba Abanyatesaloniki kumugaburira cyangwa se kumufashisha amafaranga, kuko «umukozi akwiye igihembo cye» (nk’uko Nyagasani Yezu ubwe yari yarabivuze Lk 10,7). Nyamara ariko, Pawulo yahisemo buri gihe kwamamaza Inkuru Nziza ku buntu, no gukoresha amaboko ye kugira ngo abone ibyo akeneye (2.9; 1 Kor 9,1–18; reba na Gal 6,6).. Ahubwo twicishije bugufi cyane hagati yanyu, mbese nk’uko umubyeyi ashyashyanira abana be. 8Bityo, kubera ubwuzu twari tubafitiye, uretse kubagezaho Inkuru Nziza y’Imana, twari twiteguye no guhara amagara yacu, bitewe n’urukundo twabakundaga.
9Muribuka, bavandimwe, imvune n’imiruho yacu: igihe twabamenyeshaga Inkuru Nziza y’Imana: ntitwaburaga gukora ijoro n’amanywa kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora. 10Yemwe, uko twifashe hagati yanyu, tubabera intungane, intabera n’indahinyuka, mwebwe abemera mushobora kubihamya, ndetse n’Imana ubwayo. 11Kandi muzi uko twahuguraga buri muntu, nk’umubyeyi mu bana be, 12tubashishikaza, tubatera inkunga, kandi tubingingira gutunganira Imana Yo ibahamagarira ingoma yayo n’ikuzo ryayo.
Ukwemera n’ukwihangana by’Abanyatesaloniki
13Ngicyo igituma tudahwema gushimira Imana, kuko mwakiriye ijambo ryayo twabigishije nk’uko riri by’ukuri. Koko ntimwaryakiriye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo nk’ijambo ry’Imana rigaragariza akamaro karyo muri mwebwe abemera. 14Koko rero, bavandimwe, mwiganye Kiliziya z’Imana zo muri Yudeya#2.14 zo muri Yudeya: kuva mu ntangiriro abakristu b’i Yeruzalemu baratotejwe (reba Intu 8,1–3; Gal 1,13); Abanyatesaloniki bagomba gushimishwa n’uko na bo bahamagariwe gukurikiza urwo rugero rw’ubutwari n’ubudahemuka., zibumbiye muri Kristu Yezu; kuko namwe mwaboneye amagorwa kuri bene wanyu nk’uko na bo bayaboneye ku Bayahudi#2.14 ku Bayahudi: aha ngaha Pawulo aravuga amagambo akaze ku Bayahudi, kuko yababazwaga no kubona buri gihe n’ahantu hose batambamira Inkuru Nziza ngo itamamazwa mu banyamahanga (reba Intu 13,45–50; 14,2.19; 17,5–13 n’ahandi henshi). Nyamara Pawulo yanibutsaga agaciro k’umuryango watowe n’Imana (Rom 9–11; Gal 4,21–31), akanagira icyizere cy’uko umunsi umwe bazahinduka bakemera Kristu (Rom 11,11–15).. 15Uko bishe Nyagasani Yezu n’abahanuzi, ni ko badutoteje natwe. Nta bwo bashimisha Imana, kandi babangamiye abantu bose. 16Batubuza kwigisha abanyamahanga ngo bakizwe, bakagumya kugwiza batyo ibyaha byabo. Amaherezo ariko, uburakari bw’Imana bwarabagwiriye.
Pawulo yifuza gusubira i Tesaloniki
17Naho twebwe, bavandimwe, tumaze igihe gito dutandukanye, ariko kure y’amaso si ho kure y’umutima; byatumye twihatira kongera kubabona, kuko twari tubakumbuye cyane. 18Ni yo mpamvu twashatse kuza iwanyu, — jyewe ubwanjye Pawulo nabigambiriye kenshi — ariko Sekibi aratuzitira. 19Usibye mwebwe, ugira ngo hari ahandi twakura amizero, n’ibyishimo, n’ishema rizatubera ikamba imbere y’Umwami wacu Yezu igihe azazira? 20Koko ni mwe shema n’ibyishimo byacu.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy