Abanyakorinti, iya 1 6
6
Uko imanza zacibwa mu bavandimwe
1Igihe umwe muri mwe afite icyo apfa n’undi, atinyuka ate kumuregera abadatunganye#6.1 kumuregera abadatunganye: muri iki gika cyose, mbere na mbere Pawulo aranenga Abanyakorinti kuba bari mu makimbirane n’amatiku y’amoko yose, hanyuma kandi bakajyana imanza zabo mu nkiko z’abatemera, aho bagerageje ubwabo gutunganya ibibazo byabo. Abatari abakristu Pawulo abita abadatunganye, kuko batazi ubutungane bwazanywe na Kristu., aho kumuhanisha mu batagatifujwe ? 2Cyangwa se, ntimuzi ko abatagatifu ari bo bazacira isi urubanza ? Niba rero ari mwe muzacira isi urubanza, mwananirwa mute gukiranura ibyoroheje ? 3Ntimuzi ndetse ko n’abamalayika tuzabacira urubanza, nkanswe rero ibyo muri iki gihe ? 4Niba rero mufite imanza z’ubwo bwoko, kuki mutinyuka kuzegurira abo Kiliziya itizeye ? 5Mbivugiye kubakoza isoni, ubwo koko nta muntu n’umwe muri mwe waba usheshe akanguhe ngo akiranure abavandimwe ? 6Dore umuvandimwe araburanya umuvandimwe, kandi bikabera imbere y’abatemera! 7Ibyo ari byo byose muba mwiyandaritse igihe mukurubana mu nkiko. Kuki mutihanganira kurenganywa ? Kuki mutihanganira ko babahuguza? 8Nyamara ni mwe murenganya kandi mugahuguza abandi, abo bandi kandi ni abavandimwe banyu ! 9Mbese ntimuzi ko abadatunganye batazagira umugabane mu Ngoma y'Imana ? Muramenye ntimwishunge ! Ari abasambanyi, ari abasenga ibigirwamana, ari indaya, ari abararikirana nyamara bahuje ibitsina, ari abakora ingeso mbi bose, 10kimwe n’abajura, abanyabugugu, abasinzi, abasebanya, abambuzi, abo bose ntibazagira umugabane mu Ngoma y'Imana. 11Nguko uko bamwe muri mwe bari bameze. None, mwarasukuwe, mwaratagatifujwe muba intungane ku bw’izina rya Nyagasani Yezu Kristu, no ku bwa Roho w’Imana yacu.
«Byose mbifitiye uburenganzira»
12(Bamwe muri mwe baravuga bati) «Byose mbifitiye uburenganzira#6.12 Byose mbifitiye uburenganzira: Pawulo agaruka ku mvugo Abanyakorinti basubiragamo buri gihe. Ubundi yari yarigishije ko abakristu ari abantu bigenga, none atangiye kubona ko bamwe mu Banyakorinti babyitwaza bavuga ko bafite uruhushya rwo gusambana, ngo kuko ari ikintu cya ngombwa ku mubiri kimwe no kurya no kunywa. Pawulo arabihanangiriza akomeje ko igihe bagenza batyo baba batakigenga, ahubwo bahinduka abacakara b’irari ribi ryabo.»; nyamara byose ntibimfitiye akamaro. «Byose mbifitiye uburenganzira»; yee! ariko jye sinzemera ko hagira ikintu na kimwe kinziga. 13Ibiribwa byagenewe inda, inda na yo igenerwa ibiribwa, simbihakana; nyamara byombi Imana izabisenya. Cyakora umubiri ntiwagenewe gusambana#6.13 umubiri ntiwagenewe gusambana: muri uyu murongo, Pawulo ararwanya ababonaga ko gusambana ari ikintu cya ngombwa ku mubiri, kimwe rwose nko kurya no kunywa. Pawulo arabasubiza ko kurya no kunywa ari ngombwa ngo umuntu abashe kubaho muri ubu buzima, ariko ibyo mu gihe kizaza bikazashira. Nyamara akaba ari ngombwa kubaha umubiri wagenewe kuzuka ku bwa Yezu wazutse., ni uwa Nyagasani; Nyagasani akaba ari we uwugenga. 14None rero Imana yazuye Nyagasani, izatuzura natwe ku bw’ububasha bwayo. 15Ntimuzi se ko imibiri yanyu ari ingingo za Kristu? Hanyuma rero nzafate ingingo za Kristu maze nzigire ingingo z’ihabara? Ntibikavugwe! 16Ntimuzi se ko usambanye n’ihabara aba abaye umubiri umwe na yo? Ni ko byanditswe ngo «Bombi bazaba umubiri umwe.»#6.16 umubiri umwe: reba Intangiriro 2,24.
17Naho uwibumbira kuri Nyagasani, aba agize umutima umwe na we.
18Ubusambanyi nimubugendere kure. Icyaha cyose umuntu akoze, usibye icyo, ntikigera ku mubiri we; ariko usambana aba acumuriye umubiri we bwite. 19Ubundi se ntimuzi ko umubiri wanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu ubatuyemo, kandi ukomoka ku Mana, maze mukaba nta bubasha mwifiteho? 20Mwacungujwe igiciro gihambaye! Nimusingirize rero Imana mu mubiri wanyu.
Currently Selected:
Abanyakorinti, iya 1 6: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.