YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakorinti, iya 1 5

5
Ingeso mbi za bamwe mu bakristu b’i Korinti
1Inkuru yaramamaye hose y’uko muri mwe hari ubusambanyi, ndetse ubusambanyi bukabije, butaraboneka no mu banyamahanga: baravuga ko umwe muri mwe atunze muka se#5.1 atunze muka se: uwo uvugwa ni umugore wa kabiri wa se; n’iyo se yabaga yarapfuye, uko kubana ntikwemerwaga n’Amategeko y’Abayahudi (Lev 18,8), ndetse n’ay’Abanyaroma.! 2None mwe muritera hejuru! Aho kuba mwaragize ishavu, ngo nyir’ugukora ibyo abirukanwemo! 3Jyewe rero, n’ubwo ku bw’amaso mbari kure, ku mutima turi kumwe, nkaba nararangije gucira urubanza uwakoze ayo mahano, nk’aho nahibereye. 4Ngaho rero, nimukoranire mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, maze ku bubasha bwe, nanjye mbashyigikiye, 5uwo muntu yegurirwe Sekibi#5.5 yegurirwe Sekibi: Mutagatifu Pawulo, arabona ko umunyacyaha nk’uwo adashobora kuguma mu ikoraniro; azaba ukwe kwa wenyine, aho atabona inkunga y’abavandimwe be, maze yegurirwe imitego ya Sekibi. Pawulo arizera ko uwo muntu, niyumva ari mu bwigunge akaba n’umunyabyago, azisubiraho maze agakizwa atyo kugira ngo aronke ubuzima buhoraho. ngo ababazwe muri ubu buzima, maze ahazaza azarokoke ku munsi wa Nyagasani.
6Ibyo mwiratana nta byo! Mbese ntimuzi ko agasemburo gake gatutumbya#5.6 agasemburo gake gatutumbya: agasemburo gake rero karahagije ngo gatutumbye umutsima wose; bityo rero n’igihe ububore bungana urwara bugaragaye ku biribwa, ubwo byose birabora ntibibe bikiriwe. Abanyakorinti na bo bagombaga bidatinze guhungisha imibereho yabo icyitwa icyaha cyose, ngo hato batava aho borama uko bakabaye. ifu yose? 7Nimwiyunyuguzemo rero umusemburo wose ushaje, kugira ngo mubone kuba nk’umugati mushya, udasembuye. Kuko Kristu, ari we Ntama ya Pasika yacu, yishweho igitambo. 8Niduhimbaze rero uwo munsi mukuru#5.8 uwo munsi mukuru: Pawulo yagereranyaga ko ibaruwa ye izagera i Korinti umunsi mukuru wa Pasika wegereje. Abanyakorinti bahimbazaga ibirori bya Kristu Wazutse, ariko bakagira n’imwe mu mihango ya Pasika y’Abayahudi, nko kutarya umugati usembuye no gusangira intama ya Pasika (reba Iyimukamisiri 12). Pawulo arababwira ko Kristu ari we ndunduro y’iyo mihango., tudakoresheje umusemburo ushaje ari wo w’ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi, ahubwo dukoreshe imigati idasembuye, ari yo ubumanzi n’ukuri.
9Hanyuma kandi, mu ibaruwa mperutse#5.9 mu ibaruwa mperutse: mbere y’iy’ibaruwa Mutagatifu Pawulo yari yarabanje kubandikira indi itarabitswe, ariko impamvu ikaba itazwi neza. kubandikira, mbihanangiriza kutivanga n’abasambanyi, 10sinashakaga kuvuga abasambanyi bose iyo bava bakagera, cyangwa se abanyabugugu, abambuzi, n’abasenga ibigirwamana, kuko bibaye ibyo mwagombye kuva kuri iyi si. 11Mu by’ukuri rero, nabandikiye mbabuza kugenderana n’umuntu wiyita umuvandimwe, kandi ari umusambanyi, umunyabugugu, usenga ibigirwamana, usebanya, umusinzi, cyangwa umwambuzi ndetse n’umuntu nk’uwo nguwo ntimukanasangire. 12Mpuriye he no gucira imanza abo tudafitanye isano? Mwebwe se abo mukemanga si ababarimo rwagati? 13Abo hanze ni Imana izabacira urubanza. (Mugenze rero nk’uko byanditswe ngo) «Nimuvane inkozi z’ibibi muri mwe rwagati.»#5.13 nk’uko byanditswe . . . mwe rwagati: reba Ivugururamategeko 13,6.

Currently Selected:

Abanyakorinti, iya 1 5: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in