YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakorinti, iya 1 7

7
Ibyerekeye gushyingirwa no kudashyingirwa
1Noneho ngeze ku byo mwanyandikiye. Uko mbona, ibyiza ni uko umugabo atakwegera umugore#7.1 Umugabo atakwegera umugore: noneho Pawulo arasubiza ibibazo Abanyakorinti bamubajije. Mu buryo rusange kudashaka ni byiza rwose kugira ngo urusheho gukorera Nyagasani; ni ingabire rero ikomeye y’Imana (7.7–9). Nyamara ariko, gushaka na byo ni ingabire y’Imana, kandi buri muntu ahabwa ingabire imukwiye.. 2Ariko kugira ngo mwirinde ingeso mbi, buri mugabo nagire umugore we, na buri mugore agire umugabo we. 3Umugabo ntakwiriye kwiyima umugore we, bityo n’umugore ku mugabo we. 4Umugore ntiyigenga ku mubiri we, ugengwa n’umugabo we; n’umugabo ntiyigenga ku mubiri we, ugengwa n’umugore we. 5Ntihakagire uwiyima undi, keretse mubyumvikanyeho, na bwo by’igihe gito, kugira ngo muhugukire gusenga; hanyuma musubirane, ngo hato mutananirwa kwigomwa, Sekibi agakurizaho kubashuka. 6Ibyo mbabwiye, ndabibemereye gusa; simbibategetse. 7Nakwifuza yuko abantu bose bamera nkanjye, ariko buri wese afite ingabire ye bwite yiherewe n’Imana, umwe iye, undi iye.
8Icyo mbwira abatarashaka n’abapfakazi ni uko bakwigumira batyo, kimwe nanjye. 9Nyamara niba badashoboye kwihangana, nibashake; kuko ikiruta ari ugushyingirwa aho kwicwa n’irari. 10Dore icyo ntegetse abashakanye, atari jyewe ahubwo ni Nyagasani#7.10 ni Nyagasani: reba Matayo 5,32; 19,9 na Mariko 10,11–12.: umugore ntagatandukane n’umugabo we. 11— niba batandukanye, ntakongere gushaka cyangwa yigorore n’umugabo we — n’umugabo ntakirukane umugore we.
12Abandi basigaye mbabwiye ku giti cyanjye, si Nyagasani ubwe ubivuga: niba hari umuvandimwe ufite umugore utaremera Kristu maze akishimira ko babana, ntakamwirukane. 13Niba kandi umugore afite umugabo utaremera, maze akishimira ko babana, ntagatandukane n’uwo umugabo. 14Kuko umugabo utemera atagatifuzwa#7.14 utemera atagatifuzwa: utaremera akaba afite umugore cyangwa umugabo w’umwemezi, ntahinduka intungane burundu mu maso y’Imana kubera uwo bashakanye, ariko mu buryo bumwe yegereye Imana y’ukuri na Kiliziya yayo; ndetse n’abana babo, kimwe n’ab’abemera, bashobora kubarwa mu bazinjira mu muryango w’Imana. n’umugore we, kimwe n’uko umugore utemera atagatifuzwa n’umugabo we. Byaba bitabaye ibyo, abana banyu baba babuze ubuntungane, kandi ubundi baratagatifujwe. 15Niba utemera ashatse gutandukana, nabigire! Icyo gihe umuvandimwe wacu, cyangwa mushiki wacu, aba abohowe, kuko Imana yabahamagariye kubaho mu mahoro. 16Ni ko se, wa mugore we, wabwirwa n’iki ko uzakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, wabwirwa n’iki ko uzakiza umugore wawe?
Buri wese agume mu mwanya Imana yamushyizemo
17Ubundi rero buri muntu akomeze kubaho nk’uko Nyagasani yabimugeneye, mbese uko yari ari igihe Imana imuhamagaye; ni yo mabwiriza mpaye za Kiliziya zose. 18Niba hari uwahamagawe yarabanje kugenywa#7.18 yarabanje kugenywa: ni ukuvuga Umuyahudi cyangwa umunyamahanga wabanje gukurikira idini y’Abayahudi mbere yo kuba umukristu., ntakabihishahishe. Niba kandi hari utagenywe, ntakigenyeshe. 19Ari ukugenywa, cyangwa ukutagenywa, byose nta kavuro; icya ngombwa ni ugukurikiza amategeko y’Imana. 20Buri wese nagume uko yari ameze igihe ahamagawe. 21Mbese wahamagawe uri umucakara? Ibyo ntibiguhangayike; ndetse n’iyo waba wizeye kuzigobotora, ntibikubuze ituze mu bucakara bwawe. 22Kuko uwo Nyagasani yahamagariye mu bucakara, aba ari umwigenge muri Nyagasani. Kimwe n’uko uwahamagawe yigenga, aba ari umugaragu wa Kristu. 23Mwacungujwe igiciro gihambaye; ntimukisubize mu bucakara bw’abantu#7.23 mu bucakara bw’abantu: umuntu ahinduka umucakara w’abantu, iyo yemera uburyo bwabo bwo kubona ibintu, cyangwa se imico yabo.. 24Buri wese, bavandimwe, nagume uko yari ameze igihe atowe n’Imana.
Imyifatire y’ingaragu n’abapfakazi
25Ku byerekeye ingaragu n’inkumi nta tegeko rya Nyagasani mbafitiye; ahubwo ndabagira inama y’umuntu wagiriwe impuhwe na Nyagasani kandi ukwiye kwizerwa. 26Ibyiza ni uko baguma uko bameze, kubera ingorane zo muri iki gihe. Rwose ndabona ko ibyiza ari uko umuntu yakwigumira uko ameze. 27Mbese usanganywe umugore? Witandukana na we. Mbese nta mugore washatse? Wigira uwo ushaka. 28Nyamara niba umushatse, nta cyaha ukoze; n’umukobwa aramutse ashyingiwe, nta cyaha aba akoze. Ariko abo ngabo bazahura n’ingorane z’urudaca, ari zo nifuzaga kubarinda.
29Mbibabwire rero, bavandimwe, igihe kirabashirana. Aho bigeze, abafite abagore nibabeho nk’aho batabagize; 30abarira bamere nk’aho batarira; abanezerewe bamere nk’aho batanezerewe; n’abacuruza bamere nk’aho nta cyo batunze; 31n’abakoresha iby’iyi si ntibagatwarwe na byo, kuko imisusire y’iyi si ihita bwangu. 32Icyo nabifuriza ni ukubaho nta mpagarara. Umuntu utashatse ahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ashaka uko yanyura Imana. 33Naho ufite umugore aharanira iby’isi, ashakashaka uko yanyura umugore we, 34maze akaba yisatuyemo kabiri. Bityo, n’umugore cyangwa umukobwa batashatse bahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ngo bamutunganire ku mubiri no ku mutima. Naho umugore washatse aharanira iby’isi, ashakashaka uko yashimisha umugabo we. 35Ibyo mbibabwiriye kubafasha, atari umutego mbagushamo, ahubwo ari ukugira ngo mukore ikirushijeho gutungana kandi mwegukire Nyagasani, nta nkomyi.
36Niba umusore#7.36 niba umusore: Pawulo amaze kugira inama abashakanye, amaze kandi kugira abasore n’inkumi inama yo kuguma uko bari bameze igihe Nyagasani abahamagaye, none araburira abasore bamaze guhitamo abo bazabana, bakaba bafite ibyo bategetswe ku mukobwa basabye kuzabana. Arababwira rero ko batagomba guhera mu cyeragati; ahubwo bagomba gufata icyemezo giturutse ku bwende bwabo, nta gahato, cyaba icyo gushyingirwa, cyaba se icyo kudashaka. asanze ko yaba ahemukiye umukobwa yasabye badashyingiranwe kandi yumva amufitiye irari, nibashyingiranwe uko bisanzwe, kuko ari ko abishaka, kandi nta cyaha kirimo. 37Nyamara niba uwo musore yiyemeje mu mutima we kudashakana n’uwo mukobwa, nta gahato kamuriho, ahubwo abikuye ku bwende bwe, azaba agize neza. 38Bityo, ushyingiwe aba agize neza, ariko udashyingiwe aba arushijeho kugira neza.
39Umugore ahambiriye ku mugabo we igihe cyose akiriho. Nyamara uwo mugabo aramutse apfuye, umugore afite uburenganzira bwo kwishakira undi mugabo yishimiye, ariko wo mu bemera gusa. 40Cyakora uko mbyumva, yarushaho kugubwa neza yigumiye aho; kandi ndakeka ko nanjye mfite Roho w’Imana.

Currently Selected:

Abanyakorinti, iya 1 7: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in