YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakorinti, iya 1 4

4
1Buri wese rero natubonemo abagaragu ba Kristu n’abagabuzi b’amabanga y’Imana#4.1 amabanga y’Imana: ni inyigisho n’ubuzima bushya Imana yagaragaje, ikabiha abantu muri Yezu Kristu.. 2Kandi icyo abagabuzi batezweho si ikindi kindi atari ukuba indahemuka. 3Jyeweho, sintewe inkeke n’uko mwancira urubanza, cyangwa ko narucirwa n’urukiko rw’abantu, ndetse nanjye ubwanjye sindwicira. 4Nyamara n’ubwo nta kibi niyumva mu mutima, ibyo si byo bingira umwere; Nyagasani wenyine ni we uncira urubanza. 5Namwe rero ntimugace imanza igihe kitaragera, mutegereze ko Nyagasani azaza, agashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, akanatangaza ibyo umutima ubundikiye. Ubwo ni bwo Imana izaha buri wese ishimwe rimukwiye.
6Muri ibyo byose, bavandimwe, nifuje ko tubabera urugero, ari jyewe, ari n’Apolo, kugira ngo mwitoze kutirata murwanirira ishyaka uyu cyangwa uriya. 7Mu by’ukuri, ni iki kigusumbije abandi? Ni iki utunze, waba utahawe? Niba se waragihawe, ni iki cyatuma wirata nk’aho utagihawe? 8Dore muratengamaye! Dore mwarikungahaje! Yewe mwabaye abami#4.8 Yewe mwabaye abami: Pawulo amaze kwibutsa Abanyakorinti ibyerekeye ukwicisha bugufi (4.7–8); none ubu umuntu yavuga ko asa n’ubakwena, agira ati «Mwahindutse nk’abami mu Ngoma y’ijuru, mukungahazwa n’ibyiza byayo!» Ariko Pawulo akongera ati «Ku bwanjye, ibyo sinshobora kubyitekerezaho na gato, kandi ngihura n’ingorane nyinshi mu butumwa bwanjye.», twe tutarimo. Ubonye mwakwimitswe, kugira ngo natwe twimikanwe namwe! 9Jye uko mbibona, twebwe intumwa, Imana isa n’iyadushyize inyuma y’abandi, nk’abaciriwe urwo gupfa; koko rero twahinduwe agashungero k’isi, n’ak’abamalayika n’abantu. 10Twebweho turi abasazi ku mpamvu ya Kristu, naho mwe mukaba abanyabwenge muri Kristu; twebwe turi abanyantege nke, naho mwe murakomeye; murubashywe, naho twe turasuzuguritse. 11Kugeza magingo aya, turicwa n’inzara, dufite inyota, twambaye ubusa, turakubitwa, turabuyerezwa, 12kandi turacogozwa no gukoresha amaboko yacu. Baradutuka tukabifuriza umugisha; baradutoteza tukihangana; 13baradusebya twe tugahoza abandi! Twahinduwe nk’icyavu cy’isi, kugeza na n’ubu batugize ibicibwa mu bantu.
Pawulo afite umutima wa kibyeyi
14Ibyo simbyandikiye kubakoza isoni, ahubwo ni ukubaburira nk’abana banjye nkunda. 15N’aho mwagira ibihumbi n’ibihumbi by’abarezi muri Kristu, ababyeyi banyu si benshi, kuko ari jyewe wabibyariye muri Yezu Kristu ku bw’Inkuru Nziza. 16Ndabinginze rero, nimukurikize urugero#4.16 nimukurikize urugero: Pawulo arasaba Abanyakorinti kumukurikiza, nk’uko na we ubwe akurikiza Kristu (11.1); bityo Pawulo n’Abanyakorinti bakazaba abigishwa nyakuri ba Kristu. nabahaye. 17Ni na yo mpamvu mboherereje Timote#4.17 mboherereje Timote: ibyerekeye ubwo butumwa, birebe mu Byakozwe n’Intumwa 19,21–22., umwana wanjye nkunda kandi indahemuka muri Nyagasani; azabibutsa imibereho yanjye muri Kristu, mbese nk’uko mbyigisha muri za kiliziya zose. 18Bamwe muri mwe bibwiye ko ntazagaruka iwanyu, batangira kwitera hejuru. 19Nyamara, Nyagasani nabishaka, nzabagarukamo vuba, maze aho kwibanda ku magambo y’abo birasi, nzirebere ibikorwa byabo. 20Kuko Ubwami bw’Imana atari amagambo, ahubwo bushingiye ku bikorwa. 21Mbese icyo mwahitamo ni iki? Ko nabazanamo inkoni, cyangwa se urukundo n’umutima ugwa neza?

Currently Selected:

Abanyakorinti, iya 1 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in