YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 4

4
Yezu ageragezwa na Satani
(Mk 1.12-13; Lk 4.1-13)
1Nuko Yezu ajyanwa na Mwuka w'Imana mu butayu, kugira ngo ahageragerezwe na Satani. 2Ahamara iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine yigomwa kurya, hanyuma arasonza. 3Umushukanyi aramwegera aramubwira ati: “Niba uri Umwana w'Imana tegeka ko aya mabuye ahinduka imigati.”
4Yezu aramusubiza ati: “Biranditswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n'ijambo ryose Imana ivuga.’ ”
5Satani amujyana i Yeruzalemu umujyi Imana yitoranyirije, amuhagarika ku munara w'Ingoro y'Imana, 6aramubwira ati: “Niba uri Umwana w'Imana simbuka ugwe hasi, kuko byanditswe ngo
‘Imana izagutegekera abamarayika bayo,
bazakuramira mu maboko yabo,
kugira ngo udasitara ku ibuye.’ ”
7Yezu aramubwira ati: “Biranditswe kandi ngo ‘Ntukagerageze Nyagasani Imana yawe.’ ”
8Nuko Satani arongera amujyana mu mpinga y'umusozi muremure cyane, amwereka ibihugu byose byo ku isi n'icyubahiro cyabyo, 9aramubwira ati: “Biriya byose ndabiguha, nunyikubita imbere ukandamya.”
10Yezu aramubwira ati: “Genda Satani, kuko byanditswe ngo ‘Uzaramye Nyagasani Imana yawe, abe ari we wenyine uyoboka.’ ”
11Satani amusiga aho, haza abamarayika baramukorera.
Yezu atangira umurimo we mu ntara ya Galileya
(Mk 1.14-15; Lk 4.14-15)
12Yezu yumvise ko Yohani yafunzwe ajya muri Galileya. 13Ntiyaguma i Nazareti, ajya kuba i Kafarinawumu ku nkombe y'ikiyaga, mu ntara ya Zabuloni na Nafutali#mu ntara … Nafutali: hari hagati y'Ikiyaga cya Galileya n'Inyanja ya Mediterane (reba K2).. 14Kwari ukugira ngo bibe nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi Ezayi ngo:
15“Nimwumve ntara ya Zabuloni n'iya Nafutali,
ahagana ku nyanja no hakurya ya Yorodani,
aho ni ho Galileya ituwe n'abanyamahanga.
16Abantu bāri mu mwijima bigunze, babonye umucyo mwinshi.
Abāri mu gihugu cyacuze umwijima w'urupfu bigunze,
urumuri rwarabamurikiye.”
17Kuva ubwo Yezu atangira gutangaza ati: “Nimwihane kuko ubwami bw'ijuru bwegereje.”
Yezu ahamagara abarobyi bane
(Mk 1.16-20; Lk 5.1-11)
18Yezu agenda ahakikiye ikiyaga cya Galileya, abona abarobyi babiri bava inda imwe, Simoni witwa Petero na Andereya, barobesha umutego w'amafi mu kiyaga. 19Arababwira ati: “Nimunkurikire nzabagira abarobyi b'abantu.”
20Bahita basiga aho imitego yabo baramukurikira#baramukurikira: reba Abigishwa..
21Yigiye imbere gato abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo na Yohani bari hamwe na se Zebedeyi mu bwato, batunganya imitego barobeshaga. Na bo Yezu arabahamagara. 22Ako kanya basiga se n'ubwato bwabo, baramukurikira.
Yezu yigisha rubanda, akiza n'abarwayi
(Lk 6.17-19)
23Nuko Yezu azenguruka Galileya yose yigishiriza abantu mu nsengero zabo, abatangariza Ubutumwa bwiza bw'ubwami bw'ijuru, kandi akiza abantu indwara zose n'ubumuga bwose. 24Ibye byamamara cyane mu gihugu cya Siriya, bamuzanira abantu bose barwaye indwara z'amoko atari amwe, imbabare n'abahanzweho, abanyagicuri n'ibimuga maze arabakiza. 25Nuko imbaga y'abantu iramukurikira, bamwe baturutse muri Galileya no mu ntara yitwa Dekapoli, abandi baturutse i Yeruzalemu no muri Yudeya no hakurya ya Yorodani.

Currently Selected:

Matayo 4: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy