YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 3

3
Yohani Mubatiza yigisha kandi abatiza
(Mk 1.1-8; Lk 3.1-18; Yh 1.19-28)
1Icyo gihe#Icyo gihe: hari nko mu mwaka wa 27 N.K. Yohani Mubatiza atunguka mu butayu bwo muri Yudeya#mu butayu bwo muri Yudeya: ni iburengerazuba bw'uruzi rwa Yorodani (reba K5). atangaza ati: 2“Nimwihane kuko ubwami bw'ijuru bwegereje!”
3Yohani uwo ni we wari waravuzwe n'umuhanuzi Ezayi ngo:
“Nimwumve ijwi ry'urangururira mu butayu ati:
‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani,
nimuringanize aho azanyura.’ ”
4Yohani yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw'ingamiya, awukenyeje umukandara w'uruhu. Yatungwaga n'isanane n'ubuki bw'ubuhura. 5Abaturage b'i Yeruzalemu n'abo mu ntara yose ya Yudeya n'abo mu karere kose kegereye uruzi rwa Yorodani baramusangaga, 6akababatiriza mu ruzi rwa Yorodani, bemerera mu ruhame ibyaha byabo.
7Yohani abonye Abafarizayi n'Abasaduseyi benshi baje kubatizwa arababwira ati: “Mwa rubyaro rw'impiri mwe, ni nde wabagiriye inama yo guhunga uburakari bw'Imana bwegereje? 8Nuko rero nk'uko igiti cyera imbuto, abe ari ko namwe mugira imigenzereze yerekana ko mwihannye, 9kandi ntimukirate muti: ‘Turi bene Aburahamu#bene Aburahamu: reba Yh 8.33,37,39..’ Erega ndahamya ko no muri aya mabuye Imana ibasha kuremamo bene Aburahamu! 10Ndetse n'ubu intorezo irabanguye kugira ngo iteme ibiti ibihereye ku mizi. Nuko rero igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa gitwikwe. 11Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwihane, ariko nyuma yanjye hagiye kuza undusha ububasha, ntibinkwiriye no kumukuramo inkweto. We azababatirisha Mwuka Muziranenge n'umuriro. 12Dore afashe urutaro ngo agosore impeke azihunike mu kigega, naho umurama awucanishe umuriro utazima.”
Yezu abatizwa na Yohani
(Mk 1.9-11; Lk 3.21-22)
13Nyuma Yezu ava muri Galileya ajya kuri Yorodani, asanga Yohani ngo amubatize. 14Ariko Yohani aramuhakanira ati: “Ni jye wari ukwiriye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze?”
15Yezu aramusubiza ati: “Emera ubikore kuko ari byo bikwiye, kugira ngo tuboneze ibyo Imana ishaka.”
Yohani aherako aremera. 16Yezu amaze kubatizwa ahita ava mu mazi. Muri ako kanya ijuru rirakinguka, abona Mwuka w'Imana amumanukiraho asa n'inuma. 17Nuko humvikana ijwi ry'uvugira mu ijuru ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, ni we nishimira.”

Currently Selected:

Matayo 3: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy