YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 5

5
Yezu yigishiriza ku musozi
5.1—7.29
1Yezu abonye ya mbaga y'abantu benshi azamuka umusozi, amaze kwicara abigishwa be baramwegera.
Amahirwe nyayo
(Lk 6.20-23)
2Atangira kubigisha agira ati:
3“Hahirwa abafite imitima ikeneye Imana,
kuko ubwami bw'ijuru ari ubwabo.
4Hahirwa abashavuye,
kuko ari bo bazahozwa.
5Hahirwa abagwaneza,
kuko ari bo bazaragwa isi.
6Hahirwa abafite inzara n'inyota byo gutunganira Imana,
kuko ari bo bazahazwa.
7Hahirwa abanyambabazi,
kuko ari bo bazazigirirwa.
8Hahirwa abafite imitima iboneye,
kuko ari bo bazabona Imana.
9Hahirwa abazana amahoro mu bantu,
kuko ari bo bazitwa abana b'Imana.
10Hahirwa abatotezwa
bahōrwa gukora ibyo Imana ishaka,
kuko ubwami bw'ijuru ari ubwabo.
11“Murahirwa iyo babatuka, bakabatoteza, bakababeshyera ibibi byinshi ari jye babahōra. 12Mujye mwishima kandi munezerwe, kuko muzabona ingororano ishyitse mu ijuru. Ni ko batotezaga abahanuzi b'Imana bababanjirije.
Umunyu n'urumuri
(Mk 9.50; Lk 14.34-35)
13“Muri umunyu w'isi. Ariko se iyo umunyu wamaze gukayuka wakongera kuryoshywa n'iki? Nta cyo uba ukimaze, ahubwo ujugunywa hanze abantu bakawukandagira.
14“Muri urumuri rw'isi. Umujyi wubatse mu mpinga y'umusozi ntushobora kwihisha, 15kandi nta wacana itara ngo aryubikeho akabindi, ahubwo aritereka ahirengeye maze rikamurikira abari mu nzu bose. 16Mube ari ko mumurikira abantu, kugira ngo barebe ibyiza mukora bahimbaze So uri mu ijuru.
Yezu avuga ibyerekeye Amategeko
17“Ntimwibwire ko nazanywe no kuvanaho Amategeko cyangwa ibyanditswe n'abahanuzi. Sinazanywe no kubivanaho, ahubwo nazanywe no kubisohoza. 18Ndababwira nkomeje ko nta kanyuguti habe n'akadomo na kamwe ko mu Mategeko kazavaho, kugeza ubwo byose bizaba birangiye, ijuru n'isi bigashira. 19Umuntu wese uzaca ku itegeko rimwe, naho ryaba rito muri ayo yose, akigisha abantu kugenza nka we, azagirwa uwa nyuma mu bwami bw'ijuru. Ariko uzayumvira akayigisha abandi, azitwa mukuru mu bwami bw'ijuru. 20Reka mbabwire, nimudatunganira Imana kurenza abigishamategeko n'Abafarizayi, ntabwo muzinjira mu bwami bw'ijuru.
Ibyerekeye uburakari
(Lk 12.57-59)
21“Mwumvise ko aba kera babwiwe ngo: ‘Ntukice’, kuko uwishe umuntu azashyirwa mu rubanza. 22Ariko jyewe ndababwira ko umuntu wese urakarira mugenzi we azashyirwa mu rubanza. Kandi umuntu wese ubwira mugenzi we ati: ‘Uri igicucu’, aba akwiye kubibarizwa mu rukiko rw'ikirenga, naho ubwira mugenzi we ati: ‘Wa kigoryi we!’ aba ari uwo gushyirwa mu nyenga y'umuriro. 23Noneho nujyana ituro ryawe ku rutambiro kuritura Imana, wahagera ukibuka ko mugenzi wawe afite icyo apfa nawe, 24uzasige ituro ryawe aho imbere y'urutambiro#urutambiro: reba Kuv 38.1 (ishusho)., maze ubanze ugende wigorore na we, ubone kuza utange ituro ryawe.
25“Nujyana mu rukiko n'uwo muburana, wigorore na we mukiri mu nzira kugira ngo atagushyikiriza umucamanza, na we akaguha umuporisi akagushyira muri gereza. 26Ndakubwira nkomeje ko utazavamo utabanje gutanga amafaranga baguciye yose, hatabuze na rimwe.
Ibyerekeye ubusambanyi
27“Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘Ntugasambane.’ 28Ariko jyewe ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamurarikira, mu bitekerezo bye aba amaze gusambana na we. 29Nuko rero ijisho ryawe ry'iburyo niba ryakugusha mu cyaha, urinogore urite. Icyakubera cyiza ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose utabwe mu nyenga y'umuriro. 30Niba ikiganza cyawe cy'iburyo cyakugusha mu cyaha, ugice ugite. Icyakubera cyiza ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose utabwe mu nyenga y'umuriro.
Ibyerekeye gutana kw'abashakanye
(Mt 19.9; Mk 10.11-12; Lk 16.18)
31“Byavuzwe kandi ko ‘Ushaka kwirukana umugore we agomba kumuha urwandiko rwemeza ko amusenze.’ 32Ariko jyewe ndababwira ko umuntu wese wirukana umugore we, bitavuye ku kubana kutemewe n'Amategeko#bitavuye … Amategeko: cg bitavuye ku busambanyi., nyuma agacyurwa n'undi mugabo, aba amugize umusambanyi. Byongeye kandi ucyura umugore wirukanywe, na we aba asambanye.
Ibyerekeye indahiro
33“Mwumvise ko aba kera babwiwe ngo ‘Ntukarahire ibinyoma, ahubwo uzajye uhigura imihigo wahigiye Nyagasani.’ 34Ariko jyewe ndababwira kutarahira rwose, kwaba kurahira mushingiye ku ijuru kuko ari intebe ya cyami y'Imana, 35cyangwa ku isi kuko ari yo kabaho ikandagizaho ibirenge#akabaho … ibirenge: reba Lk 20.43 (sob)., cyangwa kuri Yeruzalemu kuko ari umurwa w'Umwami ukomeye. 36Ndetse ntuzanarahire ushingiye indahiro ku mutwe wawe, kuko utabasha guhindura agasatsi kawe na kamwe ngo kabe umweru cyangwa kirabure. 37Mujye muvuga gusa muti: ‘Yego, ni byo’, cyangwa se muhakane muti: ‘Oya, si byo’. Ibindi umuntu agerekaho byose biba biturutse kuri Sekibi.
Ibyerekeye kwihōrera
(Lk 6.29-30)
38“Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘Umennye undi ijisho na we barimumene’, kandi ngo: ‘Ukuye undi iryinyo na we barimukure.’ 39Ariko jyewe ndababwira kutitura inabi mwagiriwe. Ahubwo umuntu nagukubita urushyi mu musaya w'iburyo, umuhe n'undi musaya. 40Byongeye kandi umuntu nashaka kuguhuguza ishati uyimuhe, ugerekeho n'ikote. 41Nihagira uguhata kumwakira umutwaro ngo uwutware kirometero imwe, uzongereho n'iya kabiri. 42Ugusabye umuhe, kandi ushaka kugira icyo agutira ntukamwiyame.
Ibyerekeye gukunda abanzi
(Lk 6.27-28,32-36)
43“Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘Ujye ukunda mugenzi wawe, kandi wange umwanzi wawe.’ 44Ariko jyewe ndababwira nti: ‘Mukunde n'abanzi banyu kandi musabire ababatoteza.’ 45Ibyo mubikorere kugira ngo mube abana nyakuri ba So uri mu ijuru, kuko avusha izuba rye ku beza no ku babi, kandi akagusha n'imvura ye ku ntungane no ku bagome. 46Niba mukunda ababakunda gusa, ubwo se mukwiriye ngororano ki? Mbese abasoresha bo ntibabigenza batyo? 47Kandi niba muramutsa incuti zanyu gusa, muba murushije iki abandi bantu? Mbese abatazi Imana bo ntibabigenza batyo? 48Mube intungane nk'uko So uri mu ijuru ari intungane.

Currently Selected:

Matayo 5: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy