YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 15

15
Yezu ashyikirizwa Umunyaroma Pilato wategekaga Yudeya
(Mt 27.1-2,11-14; Lk 23.1-5; Yh 18.28-38)
1Igitondo gitangaje abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango n'abigishamategeko, mbese abagize urukiko rw'ikirenga bose, bateranira hamwe mu nama. Bamaze kuboha Yezu, baramujyana bamushyikiriza Pilato. 2Nuko Pilato aramubaza ati: “Ni wowe mwami w'Abayahudi?”
Yezu aramusubiza ati: “Urabyivugiye.”
3Abakuru bo mu batambyi bamurega ibirego byinshi. 4Pilato yongera kumubaza ati: “Ko nta cyo usubiza? Ese ntiwumva ko ibyo bakurega ari byinshi?”
5Yezu ntiyongera kugira icyo asubiza, Pilato abibonye aratangara.
Yezu acirwa urwo gupfa
(Mt 27.15-26; Lk 23.13-25; Yh 18.39—19.16)
6Ku munsi mukuru wa Pasika, Pilato yari amenyereye kurekurira abantu imfungwa imwe bamusabaga. 7Icyo gihe muri gereza hari abari barishe abantu mu myivumbagatanyo yo kugomera Abanyaroma, muri abo hari uwitwaga Baraba. 8Rubanda ni ko kuzamuka basanga Pilato, bamusaba kubagenzereza nk'uko yari asanzwe abigira. 9Arababaza ati: “Murashaka ko mbarekurira umwami w'Abayahudi?”
10Pilato yari azi ko abakuru bo mu batambyi bamugabije Yezu babitewe n'ishyari.
11Ariko abakuru bo mu batambyi boshya rubanda gusaba Pilato ngo abarekurire Baraba. 12Pilato yongera kubabaza ati: “None se uwo mwita umwami w'Abayahudi mugire nte?”
13Bamusubiza baranguruye amajwi bati: “Mubambe ku musaraba!”
14Pilato arababaza ati: “Kuki? Icyaha yakoze ni ikihe?”
Barushaho gusakuza bati: “Mubambe!”
15Pilato ashaka gushimisha rubanda, abarekurira Baraba. Ategeka ko Yezu abambwa ku musaraba bamaze kumukubita ibiboko.
Abasirikari bashinyagurira Yezu
(Mt 27.27-31; Yh 19.2-3)
16Abasirikari bamujyana mu gikari cy'ingoro y'umutegetsi, bahakoranyiriza abandi basirikari bose. 17Bambika Yezu umwitero w'umutuku wijimye#umutuku wijimye: cg umuhengeri, cg umuhemba. Ni ibara ryarangaga ubwami., bazingazinga ikamba ry'amahwa bararimutamiriza. 18Biha kumuramya bati: “Urakarama Mwami w'Abayahudi!”
19Bamara umwanya bamukubita ikibingo mu mutwe, bakamuvundereza amacandwe, maze bagapfukama ngo baramuramya. 20Nuko bamaze kumushinyagurira batyo, bamwambura wa mwitero utukura bamusubiza imyambaro ye. Baramusohokana bajya kumubamba ku musaraba.
Yezu abambwa ku musaraba
(Mt 27.32-44; Lk 23.26-43; Yh 19.17-27)
21Bakigenda bahura n'umuntu w'i Sirene witwaga Simoni, se wa Alegisanderi na Rufo ava mu cyaro. Abasirikari bamuhatira gutwara umusaraba wa Yezu. 22Bajyana Yezu ahitwa i Gologota, bisobanurwa ngo “ahitiriwe igihanga.” 23Bamuha divayi ivanzemo umuti wo koroshya uburibwe, ariko arayanga. 24Nuko bamubamba ku musaraba, bigabanya imyambaro ye bakoresheje ubufindo, kugira ngo buri wese amenye iyo ari bujyane. 25Igihe bamubambaga ku musaraba hari isaa tatu. 26Itangazo ry'icyo yaregwaga ryari ryanditswe ngo “Umwami w'Abayahudi.” 27Yari abambanywe n'abambuzi babiri, umwe iburyo undi ibumoso. [ 28Nuko biba nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo “Yabazwe mu bagome.”]
29Abahisi baramutukaga, bakazunguza umutwe bati: “Ngaho da! Wowe wasenya Ingoro y'Imana ukayubaka mu minsi itatu, 30ikize wivane ku musaraba turebe!”
31Abakuru bo mu batambyi bafatanyaga n'abigishamategeko kumushinyagurira, bakamuseka bati: “Yakijije abandi none ananiwe kwikiza! 32Umva ko ari Kristo umwami w'Abisiraheli, ngaho namanuke ku musaraba tubibone, tumwemere!”
Ndetse n'abari babambanywe na we ni ko bamutukaga.
Urupfu rwa Yezu
(Mt 27.45-56; Lk 23.44-49; Yh 19.28-30)
33Isaa sita mu gihugu cyose hacura umwijima, kugeza isaa cyenda. 34Nuko isaa cyenda zigeze Yezu avuga aranguruye ati: “Eloyi, Eloyi, lama sabakitani?” Bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”
35Bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati: “Umva re! Aratabaza Eliya.”
36Nuko umuntu umwe ariruka afata icyangwe, acyinika muri divayi isharira agihambira ku kibingo, akimushyira ku munwa ngo anyunyuze ati: “Mureke turebe ko Eliya aza kumumanura ku musaraba.”
37Yezu arangurura ijwi, aherako avamo umwuka.
38Nuko mu Ngoro y'Imana umwenda wakingirizaga Icyumba kizira inenge cyane#umwenda … cyane: reba Kuv 26.31-33. utabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi. 39Umukapiteni w'abasirikari wari umuhagaze imbere, abonye ukuntu apfuye aravuga ati: “Ni ukuri, uyu muntu yari umwana w'Imana!”
40Hari n'abagore babireberaga kure. Barimo Mariya w'i Magadala na Salome na Mariya nyina wa Yakobo muto, na Yozefu. 41Abo bagore bakurikiraga Yezu akiri muri Galileya, bamufasha imirimo. Hari n'abandi bagore benshi bamuherekeje ajya i Yeruzalemu.
Umurambo wa Yezu ushyirwa mu mva
(Mt 27.57-61; Lk 23.50-56; Yh 19.38-42)
42Bugiye kwira ku munsi w'imyiteguro, isabato igiye gutangira, 43haza Yozefu ukomoka mu mujyi wa Arimateya, wari umujyanama w'ikirangirire mu rukiko rw'ikirenga rw'Abayahudi. Yari umwe mu bari bategereje#mu bari bategereje: reba Lk 2.38 (sob). ubwami bw'Imana, maze aratinyuka ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yezu. 44Pilato atangazwa no kumva ko Yezu amaze gupfa. Atumira umukapiteni w'abasirikari, amubaza ko yamaze gupfa koko. 45Umukapiteni arabimwemeza, Pilato ni ko kwemerera Yozefu kujyana umurambo wa Yezu. 46Nuko Yozefu amaze kugura umwenda wera, avana umurambo wa Yezu ku musaraba awuhambira muri uwo mwenda. Aherako awushyingura mu mva yari yarakorogoshowe mu rutare, hanyuma ahirikiraho ibuye arikingisha umuryango. 47Mariya w'i Magadala na Mariya nyina wa Yozefu, bitegerezaga aho umurambo ushyinguwe.

Currently Selected:

Mariko 15: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy